Mu kwemera Imana kwanjye ntabwo u Rwanda na Afurika byaremewe guhora bisabiriza- Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda n’Umugabane wa Afurika bifite ubushobozi bwo kubaho neza nk’ibindi bice by’Isi, aho kuba ibihora biganyira amahanga bisaba ubufasha.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, ubwo yari amaze gutaha Umudugudu w’Icyitegererezo ya Karama yubakiwe abatishoboye bahoze batuye mu manegeka.

Ni umudugudu ugezweho watujwemo imiryango 240, ukaba ufite ibyangombwa nkenerwa bitandukanye birimo amazi, umuriro w’amashanyarazi, amashuri, ikigo mbonezamikurire y’abana bato, amashuri abanza n’ayisumbuye afite ubushobozi bwo kwakira abana 1100 n’ibindi.

Perezida Kagame yashimangiye ko umudugudu Abanyarwanda biyujurije ari ikimenyetso cy’uko bashoboye ndetse ko bifitemo ubushobozi bwo gukora ibituma babaho neza bivuye mu mbaraga zabo.

Yavuze ko atazigera na rimwe yemeranya n’abavuga ko u Rwanda na Afurika baremewe kubaho mu bukene aho bagomba kubaho bateze amaboko baganyira amahanga.

Yashimangiye ko mu myemerere ye yemera ko Imana itaremye u Rwanda na Afurika kugira ngo bibeshweho n’ibindi bihugu.

Yagize ati “Mwibwira ko Imana yaremye Isi, abantu ariko u Rwanda na Afurika ikabiremera guhora biganya, bisabiriza, bikennye ? Njye mu nyigisho zanjye zo kwemera Imana ibyo ntibirimo."

Yunzemo ati “Mu nyigisho njye nzi zo kwemera ni ukuvuga ngo muri wowe, njyewe harimo ubushobozi, uburenganzira, byo kumera neza nkuko abantu bakwiye kuba bamera neza aho baba bari hose.”

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Karama watashywe ufite agaciro ka miliyari zisaga umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko mu kwemera Imana kwe sanga Imana itararemeye u Rwanda na Afurika guhora bisabiriza

Ibitekerezo

  • Imana izajye iha umugisha umusaza wacu. Turamwemera cyane

Tanga igitekerezo