Mu Bwongereza : Israel Mbonyi yakoze ku mutima abakunzi be bamusabira kuhatura-AMAFOTO

Ku nshuro ya mbere Israel Mbonyi yakoreye igitaramo gikomeye mu Bwongereza anyura imitima y’abacyitabiriye bamusabira ko yahatura kugira ngo ajye ahora abataramira.

Tariki 12/08/2019 ni bwo Israel Mbonyi yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu Bwongereza. Tariki 17/08/2019 ni bwo Israel Mbonyi yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Manchester uri mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Bwongereza.

Ni ubwa mbere Israel Mbonyi yari akoreye igitaramo mu Bwongereza kuva atangiye umuziki.

Iki gitaramo kitabiriwe cyane by’akarusho abacyitabiriye bahemburwa n’indirimbo za Israel Mbonyi, kugeza aho basaba Imana ko yaca inzira uyu muhanzi agatura mu Bwongereza kugira ngo bajye bahora bataramana nawe.

Israel Mbonyi yatanagaje ko icyamushimishije cyane ari ubwitabire bw’abantu benshi no guhembuka kw’imitima. Ati "Icyanshimishije ni ubwitabire bw’abantu benshi ndetse n’umunezero wari uhari."

Nyuma y’iki gitaramo Mbonyi yarambitsweho ibiganza n’abakozi b’Imana bamusabira umugisha utagabanije banasaba Imana ko uyu muhanzi yatura mu Bwongereza akajya ahora abataramira buri munsi. Nyuma yo gutaramira muri Manchester, Israel Mbonyi azakurikizaho igitaramo kizabera muri London tariki 24/08/2019.

Israel Mbonyi yarambitsweho ibiganza n'abakozi b'imana

Tanga igitekerezo