Mgr Nzakamwita yizihije isabukuru y’imyaka 76 avutse, 48 y’ubusaseridoti na 23 y’ubwepisikopi

Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, Musenyeri Servilien Nzakamwita, yizihije isabukuru y’imyaka 76 amaze avutse, irimo 48 amaze ari umusaseridoti na 23 y’ubwepisikopi.

Ibi birori byabaye ku wa 11 Nyakanga 2019 byahuriranye n’umuhango wo kwimika Padiri Gilbert Niyitanga n’abadiyakoni batatu bibarutswe muri Diyoseze ya Byumba.

Byitabiriwe n’abepiskopi batandukanye barimo Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent ; Musenyeri Kizito Bahujimihigo ; Musenyeri Oreste Inciamatata ; abapadiri, abihayimana n’abahagarariye inzego za leta.

Byatangijwe n’igitambo cya misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, Nzakamwita Servelien.

Diyakoni Gilbert Niyitanga wahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti yasabye abantu bamufashije kugera kuri iki cyiciro gukomeza kumuha inkunga y’isengesho ngo azashobore kurangiza neza ubutumwa yahamagariwe.

Yagize ati “Ndashimira Imana yo yamfashije nkaba ngeze aha, ndashimira kandi buri wese wambaye hafi, ubu rero ndabasaba inkunga y’isengesho kugira ngo nzabashe kurangiza neza ubutumwa Nyagasani ampamagariye. Ndifuza rwose kuba umusaseridoti Yezu ashaka , kandi abakirisitu babonamo koko ishusho ya Yezu we musaseridoti mukuru.”

Musenyeri Nzakamwita wizihizaga isabukuru y’imyaka 76 amaze avutse n’imyaka 48 y’ubusaseridoti na 23 y’ubwepisikopi, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yagarutse ku ngabire y’ubusaseridoti bakiriye, ashimira Imana ku ngabire yahawe zirimo ubusaseridoti n’ubwepisikopi.

Yagize ati “Kuri iyi tariki buri mwaka nibuka amavuko yanjye, nkibuka ingabire y’ubusaseridoti nahawe ku wa 11 Nyakanga 1971, nkibuka kandi n’itariki nahaweho ubwepisikopi. Ndashimira Imana kuri izo ngabire zose yampaye, nyishimira cyane cyane uburyo yashoboje kwinjira mu mugambi wayo nubwo yenda ntabyujuje ijana ku ijana ariko ibyo nakoze niyo mbikesha.’’

Yakomeje avuga ko “Uyu munsi rero ndishimira ko muri uyu murimo w’ubwepisikopi twagize umusaruro.”

Musenyeri Nzakamwita yibukije Padiri Niyitanga ko ubusaseridoti yahawe ari ubwa Kiliziya atari ubwe wenyine nubwo ariwe wabwakiriye.

Ati “Nyakubahwa Padiri Gilbert, ubusaseridoti wahawe, nkuko ubona abantu baje ari benshi ubusaseridoti wahawe, ni wowe wabwakiriye ariko ntuziharire ni ubwa Kiliziya kandi ni ukugira ngo Imana ikwifashishije itugeze ku mugambi wayo”

Uyu muhango watangiwemo icyiciro cy’ubudiyakoni ku bafuratiri batatu aribo Evariste Ndikumwenayo, Patrick Dushimimana na Théoneste Karekezi.

Ibi birori kandi byitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney n’abahagarariye inzego za leta zitandukanye barimo n’abashinzwe umutekano.

IBYO WAMENYA KURI MUSENYERI NZAKAMWITA

Musenyeri Nzakamwita yavutse tariki 20 Mata 1943, mu yahoze ari Komini Kiyombe, Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Nyagatare. Kuva mu 1952 kugeza 1957 yize amashuri abanza i Kabare, Rushaki na Rwaza, akomereza mu Iseminari nto ya Rwesero.

Mu 1965, yinjiye mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, ahabwa Ubupadiri tariki 11 Nyakanga 1971 muri Paruwasi ya Rushaki. Imirimo y’Ubupadiri yayitangiriye muri Diyosezi ya Ruhengeri akorera kuri Paruwasi Katedarali, aho yamaze imyaka itanu ahava ajya kuba Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Janja.

Mu 1989 yagiye kongera ubumenyi I Lumen Vitae mu Bubiligi agaruka mu 1991 ajya kwigisha mu Iseminari Nkuru ya Rutongo kugeza tariki 25 Werurwe 1996, ubwo yatorerwaga kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 2 Nyakanga 1996.

Amaze imyaka 23 ari Umushumba wa Diyoseze ya Byumba yashinzwe mu 1981 ibyawe n’iya Ruhengeri. Iyi diyoseze niyo nini kurusha izindi mu Rwanda dore ko ituruka kuri Base muri Rulindo ikagera Kagitumba muri Nyagatare.

Musenyeri Nzakamwita yasanze igizwe na Paruwasi 13 ariko kuri ubu ikaba ifite Paruwasi 21.

Musenyeri Nzakamwita yizihije isabukuru y’imyaka 76 avutse, 48 y’ubusaseridoti na 23 y’ubwepisikopi

Tanga igitekerezo