Mgr Kambanda yasabye abakirisitu kugira urukundo n’impuhwe mu gihe cya Coronavirus

Arikiyepiskopi wa Kigali, Mgr Kambanda Antoine, yavuze ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, abakirisitu bakwiye gushyira imbere kugira impuhwe n’urukundo.

Mu nyigisho yo kuri iki Cyumweru tariki 22 Werurwe 2020, mu gitambo cya Misa cyaciye kuri Radiyo Rwanda na TVR, Musenyeri Kambanda, yarondoye ibyo abakirisitu bakeneye muri iki gihe cy’icyago cya Coronavirus.

Ati “Kugira impuhwe n’urukundo, tumenye abakene n’imbabare, tumenye abashonji, abarwayi, kwicisha bugufi dukurikiza amabwiriza duhabwa n’ubuyobozi kugira ngo twirinde kandi turinde n’ubuzima bw’abandi turengere ubuzima”.

Mgr Kambanda yakomeje avuga ko abakirisitu bakwiye ‘kwihangana no kwigomwa aho bidusaba kwigomwa byinshi, tugire impuhwe, tugirire impuhwe abanduye n’abarwayi kandi tugire impuhwe twe kwanduza n’abandi’.

Leta y’u Rwanda iherutse gufata ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aho abakozi ba leta bose n’abikorera basabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi.

Ibi byatumye hari abagaragaza impungenge ko ku bantu barya kuko bakoze uwo munsi. Mgr Kambanda yavuze ko abakirisitu bakwiye kugira ubuntu bagasangira icyo bafite kugira ngo abakene n’imbabare batahazaharira kuko iyo bimeze gutya abafite ubushobozi n’imbaraga birwanaho bonyine.

Ati “Kugira ubuntu rero dusangira tuzirikana n’abandi, ubudahemuka no kumenya kwifata, bityo dushobore kuba abana b’urumuri”.

Tariki 14 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wa mbere wanduye Coronavirus yagaragaye mu Rwanda, kugeza ubu abagera kuri 19 bakaba bamaze kuyisanganwa.

Icyo gihe leta yahise ifata icyemezo ko ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byose bihagarikwa birimo no kujya mu nsengero, kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Tanga igitekerezo