Messengers of Christ Ministry igiye gukora igitaramo gikomeye mu mujyi wa Nyamata

Messengers of Christ Ministry yateguriye abakunzi bayo ndetse n’abakunzi b’Ijambo ry’Imana igiterane gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yakobo 5:17-18. Iki giterane kizaba guhera ku itariki 27 kugeza ku itariki 28 Nzeri 2019 i Nyamata kuri Ambassadors Revival Church, kikazajya gitangira sa munani z’amanywa kugeza nimugoroba.

Muri iki giterane hazagaragaramo abakozi b’Imana batandukanye nka Evangelist Claude, Ev. Cezar, Ev. Yvonne, Ev. Sadiki, Ev. David, Ev. Pro Jacques ndetse n’amatsinda ya Drama (Drama teams) nka : Holy Move Dram na Praise Again Worship & Dram team.

Nk’uko bitangazwa na Perezida wa Messengers of Christ Ministry, Bwana Bizimana Jacques, yagize ati : “Iki giterane cyizagaragaramo imbaraga z’Imana kandi giteguye neza. Muri rusange uzabasha kuhagera azafashwa, ikindi twakoze kugira ngo ubwitabire buzabe bwinshi, ni uko turimo kurarika urugo ku rundi”.

Bwana Bizimana yakomeje asobanura ko impamvu harimo aba-Evangelist benshi yagize ati : “Bamwe bazaba bayoboye gahunda z’umunsi abandi bazadufasha kurarika mu ngo bajya ku rugo ku rundi, kandi ndasaba buri wese uzabishobora kuzitabira iki giterane.”

Messengers of Christ Ministry ni ministry ribarizwa i Nyamata, ikaba ifite n’Amashami atandukanye mu bice bitandukanye nka Nyagatare, ndetse na Kibungo. Yatangiye imirimo yayo ku itariki 28 Gicurasi 2015, batangira ari batanu. ariko kugeza ubu bageza ku mubare ushimishije.

Tanga igitekerezo