Menya byinshi ku myemerere ya Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin

Muri iki gihe usanga abantu benshi bibwira ko abategetsi b’ibihangange ndetse n’abandi bantu bakomeye batajya bakozwa ibijyanye no gusenga ndetse n’indi mihango ya gikirisitu. Nyamara burya benshi uzasanga bafite imyemerere ndetse banashikamye mu byo bizera cyane. Uyu munsi tugiye kugaruka kuri Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin n’imyemerere ye.

Amakuru dukesha urubuga rwa Religionfacts.com avuga ko Vladimir Putin yavukiye I Saint Petersburg, mu Burusiya kuwa 7 Ukwakira 1952. Yabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Abarusiya kuva kuwa 5 Gicurasi 2012.

Yabaye Ministiri w’intebe w’Uburusiya kuva mu 1999 kugera mu 2000, aba Perezida kuva mu 2000 kugeza 2008, yongera kuba Minisitiri w’intebe kuva 2008 kugera mu 2012. Nyuma aza kongera gutorerwa kuba Perezida ari na we ukiyoboye Uburusiya kugeza ubu.

Se wa Putin yari umwe mu batemera Imana mu gihe nyina umubyara we yari umukirisitu mu itorero ry’aba Orthodox. Vladimir Putin na we yakurikije imyemerere ya Nyina kuko yabatirijwe mu itorero ry’aba orthodox akiri umwana. Akunze kuba yambaye umuringa uriho umusaraba ugaragaza ikirango cy’idini rya Orthodox.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’umurusiya mu 2000, yasobanuye icyo umuringa uriho umusaraba n’ikirango cya orthodox ahora yambaye usobanura.

Icyo gihe yagize ati : “Mu 1993, ubwo nakoraga mu nama y’umugi wa Leningrad, Nagiye muri Isiraheli nk’umwe mu bayobozi bahagarariye umujyi. Mama yampaye umusaraba nabatizanyijwe kugira ngo uzampeshe umugisha, Nabikoze uko yabinsabye ubundi nambara uwo musaraba mu ijoshi. Kuva ubwo sindawukuramo.”
Muri 2007, ikinyamakuri cyitwa Time cyabajije Putin uruhare ukwemera kugira mu miyoborere ye bwite, n’uruhare ukwemera kwagakwiye kugira mu miyoborere y’igihugu no mu mibereho y’abaturage.

Icyo gihe Putin yasubije ati : “Icya mbere kandi cy’ingenzi ni uko tugomba kuyoborwa n’umutimanama. Ariko umutimanama na wo ugashingira ku ndangagaciro za kimuntu. Muri iki gihe kandi ntibishoboka kuyoborwa n’imigenzereze myiza itajyanye n’indangagaciro za gikirisitu. Sindibusobanure byinshi, kuko ntashaka gutsindagira ibitekerezo byanjye mu bantu kandi na bo bafite imyemerere itandukanye.”
Iki gihe biragaragara ko yerekanye ko mu miyoborere y’umuyobozi nyawe, hakwiye kuzamo indangagaciro za gikirisitu.

Putin yagiye agaragaza kenshi ko ari umukirisitu ufatanya n’abandi barwanira ishyaka umurimo w’Imana bakabasha guhamya Kirisitu mu mbwirwaruhame zabo.
Mu 2016, Putin yamaze igice cy’umunsi wose mu mutambagiro mutagatifu ku musozi Athos, ahantu hubatswe igicumbi gikomeye cya Orthodox mu Bugiriki.
Putin kandi yagiye yitabira iminsi mikuru ya gikirisitu ndetse n’amasengesho kimwe n’imitambagiro ya gikirisitu y’Itorero rya Orthodox, ibi na byo bigaragaza ko ashikamye mu myemerere ye cyane.

Amadini nka Buddhism, Orthodox, Isilamu na Judaism afatwa nk’amadini akomeye ashinze imizi mu mategeko y’Uburusiya akanafatwa nk’umurage w’Uburusiya. Aya madini yishimiye by’umwihariko kutavogerwa na Leta ku ngoma ya Putin.

Kubaka no gusana insengero z’aba Orthodox, byatangiye mu 1990 byarakomeje no ku ngoma ya Putin, ari nako higishwa iyobokamana mu mashuli. Mu gihugu cy’Uburusiya Ababyeyi ni bo bihitiramo niba bajyana abana babo mu mashuli yigisha iyobokamana gakondo cyangwa bakabajyana ahandi mu mashuri yigisha iyobokamana rya gikirisitu.

Putin kandi yagaragaje uruhare rukomeye mu gushyiraho ihuriro ry’abashumba b’i Mosuku, anagira uruhare mu kongera kunga amatorero y’idini rya Orthodox yo mu Burusiya n’ayo hanzi y’Uburusia nk’uko byemejwe kuwa 17 gicurasi 2007, ko umubano ugarutse hagati y’insengero za Orthodox zo mu Burusiya n’insengero za aba Orthodox bo hanze y’Uburusiya nyuma y’imyaka 80 bacitsemo ibice.

Muri Nyakanga 2016, ni bwo Putin yasinye itegeko rishya rirwanya ubuhezanguni bukunze gukorwa n’abavuga ko bagendera ku mahame akaze ya Kisilamu. Iryo tegeko kandi rivuga ko umuntu atagomba gutangariza ukwemera kwe ahantu hahuriye abantu benshi keretse mu rusengero gusa.

Iri tegeko ryanenzwe na benshi bavuga ko ribangamiye itegeko Nshinga ry’Uburusiya, ko ryibasiye amadini y’abanyamahanga cyane ariyo make (nk’aba Porotesitanti, abahamya ba Yehova na Hare Krishna) dore ko amadini yabo n’insengero zabo ari gake cyane zemerwa na Leta y’u Burusiya.

Ibitekerezo

  • Uyu mugabo ateye kwibaza. ariko arimo n’umukozi cyane.

  • urakoze

Tanga igitekerezo