Mama Paccy wacuruje agataro yibarutse umukobwa nyuma y’iminsi mike akoze igitaramo cy’uburyohe

Umuhanzikazi ukomeye mu muziki uhimbaza Imana, Bambuzimpamvu Anastasie, wamamaye nka Mama Paccy yibarutse umwana w’umukobwa yabyaranye n’umugabo we Hitayezu Emmanuel.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 7 Kanama 2019, nibwo Mama Paccy yibarutse umwana w’umukobwa. Yabyariye mu Bitaro bya Polisi y’u Rwanda biherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Mama Paccy yabyaye neza ndetse n’umwana ari amahoro masa. Umwana yibarutse ni uwa gatanu akaba uwa mbere abyaranye na Hitayezu Emmanuel baherutse kwambikana impeta y’urudashira mu birori by’agahebuzo byabaye ku wa 11 Kanama 2018.

Mu bukwe bwe yagaragiwe n’abahanzi barimo Aline Gahongayire na Theo Bosebabireba.

Ni ibyishimo by’inyongera kuko uyu mubyeyi yibarutse nyuma y’iminsi mike asangiye ibyishimo n’abakunzi b’ibihangano bye mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 28 Nyakanga 2019.

Iki gitaramo cyabereye i Masizi ku Itorero Carmel yagihuriyemo n’abahanzi bazwi barimo Uwizeyimana Clementine Tonzi, Thacien Titus, Bigizi Gentil, Stella Manishimwe n’abandi. Yatanze ubufasha bwa mituweli ku bantu 36 muri iki gitaramo yavuze ko ‘cyamubereye uburyohe busa.’

Mama Paccy ni umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Amashimwe, ‘Ibya Yesu’, ‘Turi Abanyamugisha’ na ‘Iratabara’ ikubiyemo ubuhamya bwe buvuga uko Imana yamuhinduriye amateka, imukuye mu buzima bwo gucuruza agataro yanyuzemo mu myaka 17.

Afite amateka ashaririye mbere y’uko yinjira mu muziki, yacuruje ubuconsho ku gataro igihe kinini ndetse yokeje ibigori ku muhanda agishakisha ubuzima.

Mu byo adahwema kugarukaho ku buzima bwe, avuga uburyo Imana yamukoreye igitangaza ikamuhindurira amateka akaba yarabashije kwiyubakira inzu mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kuva mu bukene bukabije aho yari atunzwe no guca incuro.

Ng'icyo ikibondo cya Mama Paccy
Mama Paccy yibarutse umwana we wa mbere ku mugabo bashyingiwe mu mwaka ushize
Umuhanzikazi Mama Paccy aheruka gukora igitaramo gikomeye cyitabiriwe cyane
Gahongayire ari mu baherekeje Mama Paccy mu bukwe bwe
Bambuzimpamvu Anastasie wamamaye nka Mama Paccy yibarutse umwana w’umukobwa yabyaranye n’umugabo we Hitayezu Emmanuel
Hitayezu yageze aho amuheka ku mugongo

Tanga igitekerezo