Madame Gitwaza yateguye igitaramo gikomeye cy’abari n’abategarugori

Umugore wa Apostle Gitwaza, Pasiteri Gitwaza Angelique Nyinawingeli yateguye igitaramo gihuza abari n’abategarugori aho bazahemburwa n’ijambo ry’Imana riboneka mu migani 14:1 ‘Umugore w’umutima wese yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya.’

Iki gitaramo kizabera ku Mugabane wa Amerika muri Leta ya Texas kuri uyu wa Gatandatu taliki 26 ukwakira 2019 saa munani kugeza saa kumi nimwe z’umugoroba.

Iki gitaramo cyateguwe na Authentic World Ministries n’Itorero Zion Temple cyitezweho guhembura imitima y’abari n’abategarugori baba abatuye muri Texas ndetse n’abandi baturutse hirya no hino.

Pasiteri Nyinawingeli si kenshi cyane akunda kugaragara mu bikorwa byagutse by’ivugabutumwa akenshi usanga bikorwa cyane n’umugabo we Gitwaza ukunda kuzenguruka Isi avuga ubutumwa bwo kugaruka kwa Yesu Kirisitu.

Tanga igitekerezo