Liza Kamikazi yavuze ihishurirwa yagize atwite inda ya mbere

Liza Kamikazi umaze imyaka itatu yiyeguriye umuziki uhimbaza Imana yafatanyije n’umuramyi Pastor Wilson Bugembe wo muri Uganda mu gitaramo gikomeye cy’itsinda Kingdom of God Ministries yamuritse album nshya.

Igitaramo ‘Victorious Album Launch’ cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2019, cyateguwe n’itsinda ry’urubyiruko rwo mu matorero atandukanye rwibumbiye muri Kingdom of God Ministries rimaze imyaka irindwi rishinzwe.

Muri iki gitaramo hagaragayemo Liza Kamikazi umaze igihe gito ahinduye icyerekezo akinjira mu bahanzi bakora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana. Yavuze ko yinjiye muri uyu muziki nyuma y’ihishurirwa yagize mu 2012 atwite inda y’imfura ye.

Yagize ati “Imana hari urugendo nagendanye nayo kugeza ubwo inyemeje mu mutima wanjye ko ngomba kuyegurira byose na muzika yanjye. Muri kimwe mu byatumye nemera ko ngomba kureka umuziki wanjye, kimwe muri byo ni uko ntwite inda ya mbere y’umwana w’umukobwa ari hano yitwa Sheja, nari ndyamye igihe kimwe ngira iyerekwa, ntasinziriye ariko nsa n’uri maso.”

Yongeyeho ati “Hafi y’aho nari ndyamye haje akana k’agakobwa karandirimbira kavuga ngo ‘ni we wenyine usana imitima yashenjaguritse’. Nari ndi hagati y’ibitotsi no gukanura, aho mbitekerejeho ndavuga nti ‘uwo ni Yesu’.”

Liza ngo ntiyahise asobanukirwa iryo hishurirwa kugeza ubwo mu 2016 yamenye ko Imana ikeneye kumukoresha kugira ngo afashe abantu batandukanye bafite imitima yashenjaguritse mu bice bitandukanye by’Isi akoresheje ijwi rye.

Yagize ati “Iryo hishurirwa nagize icyo gihe natinze kurisobanukirwa neza. Ibyo byabaye mu 2012, hanyuma mu 2016 nibwo naje gusobanukirwa mu by’ukuri ko njye nk’umwana w’umuntu ntabasha gusana umutima ushenjaguritse kandi muri iyi si turimo hari benshi bashenjaguritse.”

Liza yavuze ko icyo Imana yamubwiye mu 2012 yatangiye kugikora mu 2016 ari nabwo yinjiye mu muziki uhimbaza Imana.

Tanga igitekerezo