Kwakira agakiza ni Ubuntu ariko kuvuga ubutumwa si Ubuntu – Bosco Nshuti

Umuhanzi Bosco Nshuti aratangaza ko kwakira agakiza ari Ubuntu ariko kuvuga ubutumwa bisaba bitari Ubuntu kuko hakenerwa gukodesha ibyuma by’umuziki, sale yo gukoreramo, kujya muri studio ndetse n’ibindi bijyanye n’imyiteguro, bityo abahanzi baba bakwiriye gushyigikirwa.

Umuhanzi Bosco yagarutse kuri ibi kuri uyu wa gatanu ubwo yagiranaga n’ikinyamakuru Aheza kuri videwo y’indirimbo ‘Utuma nishima’ aherutse gushyira ahagaragara.

Iyi ndirimbo ikoze mu buryo bw’amashusho igaruka ku butumwa bwo gushima Yesu aho uyu muhanzi avuga ko Yesu mucunguzi ari nshuti imukorero byose bituma yishima, bityo ko azakomeza kuguma mu munyenga we.

“Utuma nishima Yesu mucunguzi, ibyo unkorera byose ni ukugira ngo nishime, amahoro umpa n’ubuntu ungirira ni ukugira ngo nishime. Iyo nguhamagaye uritaba uti karame mwana wanjye. Ngize icyo ngusaba urakimpa, uri inshuti itajya impana. Sinkitesha umunezero wo mu gakiza kawe , nzakomeza ngume mu munyenga wawe ,nkomeze ngutegereze.”

Nshuti agaruka ku kibazo yabajijwe n’umunyakuru wa Aheza.rw ku bivugwa ko abahanzi basengera muri Adepr batemerewe kwishyuza ibitaramo , yasubije ko amakuru afite ari uko ibitaramo abahanzi basengera muri Adepr batemerewe kwishyuza ari ibyabereye mu rusengero.

Bosco we ngo ntanikibazo abona mu kuba umuhanzi yakora igitaramo akakishyuza ngo kuko nubwo kwakira agakiza ari Ubuntu bitavuze ko kuvuga ubutumwa nabyo ari Ubuntu ko byo bisaba imyiteguro kandi bisaba amafaranga mu gukodesha ibyuma, sale ndetse n’ibindi…

“Njyewe kwishyuza igitaramo nta cyaha mbibonamo, ahubwo umuntu ku giti cye niwe uba wabitekereje akavuga ati reka nkore igitaramo kitishyuza cyangwa kishyuza. Ntekerezako ngiteguye ntawambuza.”

“Kwakira agakiza koko ni Ubuntu ariko kuvuga ubutumwa si Ubuntu. Kuvuga ubutumwa utanga amafaranga muri studio ,ukodesha ibyuma by’umuziki, urumva ko kuvuga ubutumwa bitaba Ubuntu. Ntiwabwira umuntu ngo kugira ngo wakire agakiza ishyura aya mafaranga ,ariko wowe nujya kuvuga ubutumwa bizagusaba kwishyura amafaranga, no kugira ngo umuntu akore alubumu aba yatanze amafaranga ,yishyuye ibyuma ,yakodesheje sale n’ibindi..”

Umuhanzi Nshuti umaze gukora videwo 3 asoza asaba abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ko bakwiriye gushyigikira abahanzi kugira ngo bakore ibindi bihangano bihindura imitima y’abantu.

Tanga igitekerezo