Kunywa Soda bigabanya uburumbuke - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya buherutse gukorwa n’abanyamerika bwerekanye ko kugabanuka k’uburumbuke bifitanye isano ya hafi no kunywa ibinyobwa bikize ku isukari ariko Soda yo ni akarusho kuko yiganjemo isukari ku kigero cyo hejuru.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Boston yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bwasohotse kuri uyu wa 14 Gashyantare 2018 buratangaza ko isuku y’umubiri n’ibyo turya umunsi ku munsi bifitanye isano n’uburumbuke ku bashakanye.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kunywa ikinyobwa gikize ku isukari byibura inshuro imwe ku munsi, byatera kugubanuka k’uburumbuke ku kigero kiri hejuru.

Kunya Soda imwe ku munsi bigabanya uburumbuke ku kigero cya 25%
Soda ni kimwe mu binyobwa byiganjemo isukari cyane, ubu bushakashatsi rero bugaragaza ko kunywa Soda bitera ingaruka nyinshi zirimo umubyibuho ukabije, diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, indwara z’umwijima, n’izindi.

Izindi nyigo zakozwe ku ingaruka soda yagira k’uburumbuke, berekanye ko ifite uruhare rukomeye mu kugabanya uburumbuke. Aba bashakashatsi bo muri kaminuza ya Boston bagaragaje ko mu bantu bakoreweho ubushakashatsi, abagore 3,828 batuye muri Amerika no muri Canada bifuza gutwita bafite imyaka 21 kugera kuri 45.

Mu bihe bya mbere, abakorerabushake bakozweho isuzuma, ibizamini bya muganga bigaragaza imibereho yabo, imirire yabo n’ikigero cy’ibinyobwa bikize ku isukari bafata.
Muri iri suzuma, aba bakorerabushake bazaga kwisuzumisha buri mezi abiri mu gihe kingana n’amaze cumi n’abiri kugeza igihe abagore babo batwariye inda.

Nyuma yo kugenzura ibisubizo, kunywa soda byagaragaye ko bifite uruhare rugera kuri 20% ku kugabanya uburumbuke ku bashakanye, Ku bagore banywa byibura soda imwe ku munsi, amahirwe yabo yo gusama agabanukaho 25%.

Nyuma y’ibi bisubizo, byanagaragaye ko ibinyobwa bitera imbaraga nabyo bigira ingaruka zikomeye ku kugabanya uburumbuke, ibyo byatangajwe n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2013 ,ibi byageragerejwe ku mbeba.

Ubu bushakashatsi nabwo bwerekanye ko ibinyobwa byiganjemo isukari bitera ibibazo byo kugabanyuka k’uburumbuke.

Tanga igitekerezo