Ku myaka 98 yarushinganye n’umukecuru w’imyaka 92 nyuma yo guhuzwa n’Imana

Madamu Margret Nakigudde w’imyaka 92, yategereje imyaka myinshi mbere yo gushyingiranwa na Yonasani Tumwesigye w’imyaka 98, mu bukwe bwabaye kuwa kane bunahurirana na misa y’icyubahiro cy’iminsi 77 kuri Cathedrale ya Rubaga

Aba banya Uganda bombi basezeranye imbere y’abashumba, imiryango yabo ndetse n’abandi bashakanye barenga 200.

Urubuga rwa ichretien.com ruvuga ko aba bombi urukundo rwabo rwari rumaze imyaka irenga 20.

Pasiteri Robert Kayanja wari uyoboye ibirori, yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abadafite ubushobozi bwo kwizihiza ubukwe nabo bakajya bavuga ko "bashakanye".

Mu gitabo cy’Imigani 14:34 hagira hati : ubutabera buzamura igihugu ; ariko icyaha ni agasuzuguro ku bantu bose, nk’uko byatangajwe na Pasiteri Kayanja ati : "Kweza abashakanye niyo nzira yonyine yo gukurikiza".

Ati : “Urubyiruko narwo, ntirugomba kubaho mu irari ".

“Ntugomba kubaho mu byaha niba wemeye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wawe ngwino hano, tuzishimira ubumwe bwawe”.

Uyu munsi twaba dufite abashakanye barenga 4000, ariko impamvu tutabafite nuko abenshi muri bo, kubera imigenzo y’abagabo, ntibarishyura inkwano, ntibashoboraga kubikora, ariko turabafasha , mu mezi 2-3 ari imbere, Misa y’ubundi bukwe iri hafi ”.

Tanga igitekerezo