Korali n’amatsinda akaze mu Rwanda ategerejwe muri Choir Fest Season 1

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hateguwe iserukiramuco rizahuza amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana na korali zikomeye mu ivugabutumwa ryiswe “Choir Fest Season 1” rizabera muri Serena Hotel, ku wa 6 Ukwakira 2019.

Iri serukiramuco rizagirwa ngarukamwaka ryateguwe na Sosiyete Sensitive Limited iyoborwa na Mugwema N Wilson.

Abazaryitabira bazataramirwa na Korali Ijwi ry’Impanda, Korali Maranatha, True Promises, Gisubizo Ministries, Healing Worship Team na Alarm Ministries mu gihe ijambo ry’Imana rizigishwa na Dr Bishop Fidèle Masengo uyobora Itorero Foursquare Gospel rikorera Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Mugwema Wilson yabwiye Aheza.rw ko amatsinda na korali zizitabira iri serukiramuco zizaririmba indirimbo zo mu gitabo, iza kera n’inshya zakunzwe cyane.

Yagize ati “Twifuza kubona korali nyinshi ariko kubera ko ari ugutangira ntabwo byatworoheye. Mu yandi madini nka Kiliziya Gatolika twifuzaga kubona korali zabo ariko ntibyadukundiye ariko ubutaha zizaba zihari.”

Yagize ati “Abantu bazaze biteguye gufashwa no gukizwa. Bazanezerwa ndetse banabone korali zabo bataramane.’’

Choir Fest izajya iba buri mwaka mu Ukwakira ndetse biteganyijwe ko izagezwa mu bindi bice byose by’u Rwanda uko imyaka izakurikirana.

Kwinjira mu iserukiramuco ry’amakorali ni ukwishyura amafaranga 5 000 Frw mu myanya isanzwe, 10 000 Frw muri VIP na 20 000 Frw muri VVIP.

Korali n’amatsinda akomeye mu Rwanda ategerejwe muri Choir Fest Season 1

Tanga igitekerezo