Korali Elayono igiye gutangiza ibiterane byo kwigisha abasambanyi, abarozi n’abasinzi

Korali Elayono yo mu Itorero rya ADEPR Paruwase ya Remera yateguye igiterane cy’ububyutse izakorera mu Karere ka Rwamagana kigamije kwigisha abakiri mu bikorwa bibi no kubayobora inzira igana Siyoni.

Ni igiterane kizabera ku Mudugudu wa Murehe muri Paruwasi ya Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, kuva saa tatu z’igitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku wa 21 Nyakanga 2019.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kumenyekanisha ibikorwa muri Korali Elayono, Kwizera Emmanuel, yatangaje ko ibyo bikorwa by’ivugabutumwa hari abo bishaka kwigisha no kuvana mu nzira mbi.

Yagize ati “Mu by’ukuri Bibiliya itugaragariza ko ku bwa kavukire na kamere yacu twari dupfuye ku bw’ibyaha byacu. Natwe turashima Umwami Yesu waduhaye ubuntu dushikamyemo, tuva mu isayo y’ibyaha twahozemo. Turahamya ko iri vugabutumwa rizahindura abakiri mu busambanyi, abarozi n’abaterekera, abasinzi, abanywa itabi n’urumogi, abarara barwana mu ngo, abo bose bakiri imbata za Satani bakakira Kirisitu.’’

Ku ikubitiro ibi biterane ngarukamwaka bizatangirira mu Karere ka Rwamagana. Usibye Korali Elayono, abazacyitabira bazataramirwa na korali zikorera ivugabutumwa i Murehe. Cyanatumiwemo umwigisha w’ijambo ry’Imana Pasiteri Munezero.

Korali Elayono imaze imyaka 23 ikora ivugabutumwa. Yateguye urugendo rw’ivugabutumwa nyuma y’iminsi mike ishyize ahabona indirimbo nshya yahise yinjira mu buzima bwa benshi yise ‘Gusenga Kwawe’.

Korali Elayono irateganya kuzajya ikora ibitaramo byagutse buri mwaka mu kuvuga ubutumwa mu bice bitandukanye by'igihugu
Korali Elayono yateguye igiterane cy’ububyutse kizabera mu Karere ka Rwamagana

Tanga igitekerezo