Korali El-Shaddai yatumiye Alarm Ministries na Healing Worship Team mu gitaramo ‘Cikamo Live Concert’

Korali El-Shaddai ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo yateguye igitaramo gikomeye yise ‘Cikamo Live Concert’ yatumiyemo amatsinda akunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ya Alarm Ministries na Healing Worship Team.

‘Cikamo Live Concert’ iteganyijwe ku wa 14 Nyakanga 2019, izabera muri Dove Hotel ku Gisozi.

Iki gitaramo cyatumiwemo Alarm Ministries na Healing Worship Team mu gihe hari n’abandi bahanzi baziyongeraho.

Umuyobozi muri Korali El Shaddai, Sembabazi Moses, yavuze ko imyiteguro ya gitaramo ‘Cikamo Live Concert’ igeze kure.

Yagize ati “Tumaze igihe kitari gito twitegura iki gitaramo kandi turizera ko umuntu wese uzahagera azanyurwa n’ibyo bazahabwa.’’

El Shadai imaze imyaka 11 ikora umurimo w’Imana wo kuyiramya no kuyihimbaza. Iyi korali ibarizwa mu Itorero Isoko Ibohora iri mu azamutse neza, anafite ibihangano bishyigura benshi mu bakunzi b’Imana.

Yamamaye cyane mu ndirimbo nka ‘Cikamo’ yitiriye igitaramo, ‘Goligota’, ‘Uzi imyicarire’, ‘Kuko uri muri njye’ n’izindi zigaruriye ubuzima bw’abakunda ibihangano bihimbaza Imana.

El-shaddai yateguye igitaramo cyagutse nyuma y’icyo yise ‘Kuko uri muri njye’ yakoreye mu Itorero Four Square Gospel Church, Ishami rya Kimironko muri Mutarama 2019.

Kwinjira muri ‘Cikamo Live Concert’ ni amafaranga y’u Rwanda 2000, 5000 na 10 000 mu myanya y’icyubahiro.

Korali El-Shaddai ikunzwe cyane mu ndirimbo yayo yitwa 'Cikamo' yanitiriye igitaramo igiye gukorera i Kigali
Alarm Ministries iri mu matsinda akunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana yatumiwe muri iki gitaramo

Tanga igitekerezo