Korali 12 zo muri ADEPR zahurijwe mu giterane cyo kwizihiza Pentecôte

Itorero rya ADEPR, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali ryateguye igiterane gikomeye cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pentecôte, kizahuriramo amakorali 12 akunzwe mu bihangano bihimbaza Imana.

Mu gihe amatorero ya gikirisitu yitegura kwizihiza Pentecôte ku wa 9 Kamena 2019, ADEPR yateguye gahunda y’iminsi icumi, aho ku midugudu yose hateguwe amateraniro ya buri mugoroba.

Aya masengesho azasozwa hakorwa igitaramo cy’imbaturamugabo kizabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 8 Kamena 2019 guhera saa Mbili kugeza saa Saba z’amanywa.

Umushumba w’Ururembo rw’umujyi wa Kigali, Rev Kamanzi Callixte, yatangaje ko hitezwe ko benshi bazabatizwa mu Mwuka Wera ndetse hakaboneka n’abandi benshi bihana, bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Iki gitaramo cyatumiwemo abigisha b’abanyempano bazafasha abazacyitabira mu ijambo ry’Imana.

Biteganyijwe ko buri Torero ry’Akarere rizaserukirwa na korali eshatu. Akarere ka Gasabo kazaserukirwa na Korali Rubonobono, Rangurura na Ibyiringiro ; aka Nyarugenge gaserukirwe na Sayuni, Asmos n’Ababyeyi ba Muhima mu gihe Itorero ry’Akarere rya Kicukiro rizaserukirwa na Ebenezer, Impanda n’Ukuboko ku Iburyo.

Aya makorali aziyongeraho Hoziyana, Jehovah Jireh ya ULK na Siloamu ya Kumukenke.

Rev Kamanzi yakanguriye abantu bose kuzitabira iki giterane. Ati “Turakangurira abantu bose kuzitabira amateraniro n’amasengesho azabera mu midugudu yose by’umwihariko bakazitabira iki giterane kizabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Twizeye ko abantu bazabatizwa mu Mwuka Wera kandi imirimo n’ibitangaza byakozwe kuri Pentecôte abantu bakazongera kubibona kuko isezerano ari iryacu.”

Yashishikarije abakirisitu kureka amagambo bagakora ibikorwa kuko imbuto zikwiriye abihannye ari cyo kimenyetso simusiga kiranga uwuzuye Umwuka Wera kuko ibindi byaba ari amagambo.

Yagize ati “Kwera imbuto ni cyo kigaragaza ko umuntu wuzuye Umwuka Wera, ibindi byaba ari amagambo.”

Mu mwaka ushize, igiterane cyo kwizihiza imanuka ry’umwuka wera [Pentecôte] cyabereye kuri Stade ya Kaminuza Yigenga ya Kigali [ULK] ku Gisozi, ku wa 19 Gicurasi 2018.

Icyo giterane cyitabiriwe n’abagera ku 3000 cyabaye mbere yo kwizihiza umunsi mukuru wa Pentecôte mu birori byabaye ku wa 20 Gicurasi 2018.

ADEPR yavutse mu 1940, itangirira umurimo w’ivugabutumwa i Gihundwe mu Karere ka Rusizi, itangijwe n’Abamisiyoneri baturukaga muri Suède.

Iri torero rimaze guhindura ubuzima bw’abantu benshi mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu nyigisho zishingiye ku ijambo ry’Imana.

Mu Ukwakira 1948, nibwo Umwuka Wera yamanukiye abayoboke ba ADEPR bwa mbere bari mu Bigutu mu Karere ka Nyamasheke. Icyo gihe hari ku cyumweru inyigisho zihumuje, asanga abagabo batatu barimo Kapitura Gabriel, Niyitegeka Phillipe na Karuhije Bernard bari basigaye ku rusengero baganira ku murimo w’Imana. Bose bitabye Imana.

Igiterane cya Pentecôte cyo mu 2018 cyahuruje abatari bake i Kigali
Korali Hoziana yanataramye mu giterane cy'umwaka ushize
Korali Hoziana ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge imaze kuba ubukombe mu ndirimbo zihimbaza Imana

Tanga igitekerezo