Kiliziya Gatolika yakusanyije miliyoni zirenga 163 Frw zo gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangaje ko binyuze muri Caritas Rwanda, hegeranyijwe inkunga yo kugoboka abababaye kurusha abandi muri iki gihe, ingana na miliyoni zirenga 163Frw.

Itangazo ryasomewe abakirisitu Gatolika kuri iki cyumweru tariki 19 Mata 2020, rivuga ko hari ibikorwa byinshi byo gufasha byabaye bitamenyekanye kuko ababikora babigiraga hagati yabo batagombye kubyamamaza ariko hari n’ibindi byamenyekanye.

Rivuga ko “Muri iki gihe Caritas Rwanda guhera mu miryango remezo kugeza ku rwego rwa paruwasi n’urwa diyosezi babashije kwegeranya inkunga yo kugoboka abababaye kurusha abandi, ni inkunga ingana na 163 757 096Frw”.

“Ubu bufasha mu biribwa n’ibikoresho by’ibanze byihutirwa byanyuze mu biganza byanyu mufatanyije n’ubuyobozi bw’inzego za leta, turabibashimira rero Imana irasubize aho mwakuye”.

Abepiskopi Gatolika kandi basabye abakirisitu gushyira hamwe mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, binyuze mu kumva ibyo abayobozi bababwira no kubikurikiza.

Basabye kandi ko iki gihe cya Guma mu rugo cyafasha abakirisitu kubana neza mu rugo no kurushaho kumvikana, kandi urugo nka kiliziya y’ibanze rugasengera hamwe.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abanduye Coronavirus mu Rwanda bageze ku 147 nyuma yuko kuri iki Cyumweru habonetse abandi bantu batatu bashya bayisanganywe mu bipimo 722 byafashwe ; mu gihe umubare w’abamaze gukira wiyongereyeho barindwi uba 76.

Tanga igitekerezo