Itorero rya ADEPR ryakoze impinduka rikuraho itorero ry’Akarere, rinasesa indembo zigirwa icyenda
Kigali:Umunyafurika y’Epfo Pastor Papane yasangiye ibyishimo n’abitabiriye igitaramo cye (Amafoto)
Umuhanzi w’Umunyafurika y’Epfo, Pastor Papane Bulwane yishimiwe cyane mu gitaramo cy’imbaturamugabo yakoreye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2019.
Iki gitaramo cye bwite yise ‘Gospel Is My Life Recording’ cyabereye ku rusengero Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Abacyitabiriye batashye banyuzwe n’umuziki wacurangiwemo n’ubutumwa bunyuze mu ndirimbo bwagitangiwemo.
Pastor Papane yagifatiyemo amashusho azagaragara kuri album nshya ateganya kumurika.
Ni ubwa mbere mu mateka y’umuziki uhimbaza Imana, umuhanzi wo hanze y’u Rwanda yakoze igitaramo bwite ndetse akanafata amashusho mu buryo bw’ako kanya “Live recording”.

Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo “Ndohamba”, ‘‘Luthando’’, ‘‘Mwamba mamba’’ n’izindi. Yeretswe urukundo ndetse buri ndirimbo yayisozaga ahabwa amashyi yungikanye n’impundu.
Mu bahanzi Nyarwanda bafatanyije barimo umuramyi ukunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana Papi Clever n’amatsinda akunzwe ya Alarm Ministries, Healing worship Team na Gisubizo Ministries.
Patient Bizimana wari ku rutonde rw’abagomba kuririmba muri iki gitaramo ntiyagaragaye ku rubyiniro.
Uyu muhanzi yabwiye Aheza.com ko yagize gahunda zitunguranye bigatuma atitabira iki gitaramo.
Papane yateguye iki gitaramo nyuma yuko mu mwaka ushize yataramiye bwa mbere mu Mujyi wa Kigali, akanyurwa nuko Abanyarwanda baramya, akiyemeza kuzagaruka mu rwa Gasabo kuhakorera igitaramo cye bwite.
Icyo gihe yari yatumiwe n’umuhanzikazi Ada Bisabo Claudine [ABC] mu gitaramo cyiswe “Ahindura Amateka Live Concert” cyabereye muri Serena Hotel ku wa 23 Ukuboza 2018.
Igitaramo cyatangiye gikererewe , mu gihe byari biteganyijwe ko imiryango y’aho kibera ifungurwa saa Cyenda n’igice, yuguruwe ahagana saa kumi n’iminota 45.
Igitaramo cyatangijwe na Healing Worship Team yasusurukije abitabiriye icyo igitaramo bikomeye ibinyujije mu ndirimbo zayo zisanzwe zikunzwe n’abatari bake.
Umuhanzi Papi Clever yishimiwe na benshi binyuze mu ndirimbo zo mu gitabo yasubiyemo mu buryo bunogeye ugutwi yifashishije ijwi rye rikundwa na benshi.
Papi Clever n’itsinda rimufasha kuririmba baserutse imbere y’abateraniye muri CLA batangira baririmba indirimbo “Impamvu z’ibifatika” yagiye ahagaragara mu 2019.
Gisubizo Ministries yagaragarijwe ibyishimo bikomeye binyuze mu ndirimbo zayo zikunzwe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Alarm Ministries mu ndirimbo zitandukanye nayo yashimishije bikomeye abitabiriye igitaramo, ku buryo wabonaga abantu batangiye guhumurirwa n’ikirere cy’umwuka.
Yavuye ku rubyiniro hakirwa Pastor Papane wari utegerejwe bikomeye ndetse yasesekaye imbere y’imbaga yakiranwa ibyishimo.
Uyu mugabo wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Halempotsa’, ‘Ndohamba’ n’izindi zazamuye izina rye ku ruhando mpuzamahanga yakomeje asusurutsa abakunzi be ndetse abasezeranya ko akiri mu Rwanda.
Indirimbo yaririmbye zishimiwe cyane bitewe n’umudiho wazo n’ubuhanga bwo kuririmba bwe n’ubw’abaririmbyi bamufashije ku rubyiniro.
Pastor Papane yatumiwe mu bitaramo bya nimugoroba byateguwe n’Itorero Foursquare Rwanda, riyoborwa na Dr. Bishop Fidèle Masengo biteganyijwe ku wa 22-27 Nyakanga 2019.
Uyu muhanzi kandi azagaragara mu gitaramo cyiswe Kivu Beach Gospel Extravaganza azahuriramo n’abahanzi batandukanye barimo Ada Bisabo kizabera mu Karere ka Rubavu ku wa 27 Nyakanga 2019.













Amafoto : IGIHE
Izindi nkuru

Tanga igitekerezo