Kigali : Hagiye kuba igiterane mpuzamahanga cy’abari n’abategarugori kizasiga impinduka mu mibanire y’ingo

Umuryango w’abagore b’abavugabutumwa muri Afurka, FMF (Female Minister Forum) ugiye gukorera igiterane gikomeye i Kigali mu Rwanda, cy’abari n’abategarugori kizagaruka cyane ku nyigisho zizatanga impinduka ku mibanire y’ingo.

Umuryango w’abagore b’abavugabutumwa muri Afurka, FMF (Female Minister Forum) ugiye gukorera igiterane gikomeye i Kigali mu Rwanda, cy’abari n’abategarugori kizagaruka cyane ku nyigisho zizatanga impinduka ku mibanire y’ingo.

Iki giterane kizitabirwa n’abavugabutumwa b’ibihangange b’abagore bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, cyiswe ‘Making Impact in the Global Harverst’ bisobanuye ‘Impinduka mu kugira umusaruro wimbitse mu ivugabutumwa’ kizabera muri Hiltop Hotel mu mujyi wa Kigali kuva taliki 24 kugeza taliki 26 Ukwakira 2019.

Mu kiganiro itsinda ry’abari gutegura iki giterane bagiranye n’itangazamakuru, bavuze ko iki giterane mpuzamahanga kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere bacyitezeho byinshi birimo impinduka zidasanzwe mu ngo ndetse no mu murimo w’Imana.

Umuhuzabikorwa wa FMF mu Rwanda Ev. Umuganwa Jolly yavuze ko n’ubwo bisa n’ibyatunguranye kugirango kibere mu Rwanda, ngo ntibyakomye mu nkokora imitegurire yacyo ngo kuko kugeza ubu imyiteguro iri kugenda neza ko kandi igeze ku musozo.

Yavuze ko iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya 21, ngo byari biteganyijwe ko kibera muri Afurika y’Epfo, nyuma haza kubaho impinduka kubera ibibazo bimaze iminsi bihabaye by’imvururu zo kwirukana abanyamahanga baba muri kiliya gihugu, ngo byatumye igiterane kimurirwa mu Rwanda.

Ati “Cyagombaga kubera muri Afurika y’Epfo kubera ibibazo biherutse kuhabera gihita cyimurirwa mu Rwanda kandi ni umugisha kuri twe.”

Yavuze ko kizatangira ku wa Kane taliki 24 Ukwakira gikomeze ku munsi ukurikiyeho ku wa Gatanu taliki 25 ndetse no ku wa Gatandatu talikin 26 Ukwakira2019, ari nawo munsi kizasorezwaho.

Ev.Umuganwa avuga ko kizajya gitangira saa tatu z’igitondo gisozwe saa moya z’ijoro, uretse ku wa Gatandatu bazabanza gkora umuganda rusange bagakomeza gahunda z’igiterane umuganda urangiye.

Umuganwa yavuze ko hari byinshi bahishiye abazitabira iki giterane, anasaba buri wese kuzahagera akumva ijambo rikiza rizahatangirwa.

Visi Perezidante wa FMI mu Rwanda Pastor Julienne Kabiligi Kabanda ashimangira ko iminsi itatu y’iki gitaramo izasiga impinduka zikomeye mu Rwanda by’umwihariko mu mibanire y’ingo.

Ati “Iriya minsi itatu izagira impinduka zikomeye ku ngo no ku badamu bayoboye ingo, bayoboye abana, mbese hazigirwamo inyigisho nyinshi zijyanye n’imibereho y’ingo.”

Tanga igitekerezo