Kenya:Uwaje yiyise ko ari Yesu nabo bafatanije kuyobya abakirisitu batawe muri yombi

Mu minsi ishize nibwo mu gihugu cya Kenya hagaragaye umugabo wavugaga ko ari we Yesu nyawe ndetse aje azanye imperuka y’isi. Byatumye abantu bahurura bajya kumureba abandi baramuramya kandi bamutura amaturo. Ibintu byatumye Polisi ya Kenya ifata umwanzuro wo gufunga uyu mubeshyi ndetse n’abapasitori bamufashije.

Uyu mugabo bivugwa ko ari we Yesu, ubusanzwe ni umukinnyi wa Filimi witwa Micheal Job ukomoka kumugabane wa Amerika mur Leta ya Florida yamenyekanye mu gukina Filimi ya Yesu. Ubwo yakandagiraga muri Kenya abantu barahuruye bavuga ko babonye Mesiya ndetse baramutura nawe abizeza imigisha.

Ikinyamakuru Zw News cyatangaje ko Leta ya Kenya yahisemo gufunga uyu mutekamitwe wiyitaga Yesu ndetse inafunga abapasitori babiri bamufashije kubeshya abayoboke babo ndetse bakabanyaga ubutunzi bwabo.

Uyu mugabo Micheal Job usanzwe akina Film, ni umuvugabutumwa bwa Kristo ndetse ayobora umuryango Jesus Loves You Evangelistic Ministries. Akunda kwambara nka Yesu aho agenda agahururirwa n’imbaga, ndetse benshi mu bakirisitu bibwira ko Yesu nyawe ari nako asa mu gihe nyamara mu gihe cya Yesu nta foto ye yigeze ifatwa.

Tanga igitekerezo