Kavutse na Amanda bamenyekanye muri Beauty For Ashes bibarutse ubuheta (Amafoto)

Kavutse Olivier washinze itsinda rimaze kubaka izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Beauty for Ashes n’umugore we Amanda Fung, bibarutse umwana wabo w’ubuheta.

Uyu mwana bise Jadah Justice Asante Mei-En Kavutse, yavutse ku wa 23 Mata 2020 afite ibiro 3.74. Yavukiye mu bitaro bya Lions Gate i Vancouver muri Canada.

Kavutse yanditse kuri Instagram ko atewe ibyishimo n’uyu mwana wabo w’umukobwa avuga ko bamusengeye cyane.

Izina rya Jadah uyu mwana wabo yarihawe na Amanda, ni izina ryo mu bibiliya rivuga ngo ‘aranzi’. Rikomoka kuri Yadah bivuga kuramya no guhimbaza urambuye amaboko. Risobanura kandi ibuye rihabwa agaciro kurusha zahabu mu muco w’Abashinwa aho uyu mugore akomoka.

Irya Justice yarihawe na se Kavutse ashaka kumuvuga nk’umugisha waje mu muryango we. Asante rivuga ‘urakoze’ mu giswahili naryo yaryiswe na se nk’ishimwe yahaye Imana.

Mei-En yarihawe na nyina Amanda nko guha agaciro imizi yaho akomoka. Mei bivuga umwiza naho En bikavuga umugisha, ubuntu n’urugwiro. Kavutse ryo ni irinyarwanda rya se.

Kavutse yagize ati “Mwishimane natwe kandi mukomeze kudusengera ngo Imana iturinde n’abana bacu bose, ndetse iduhe ubushobozi bwo gukuza abana mu buryo bwose dushobojwe.”

Mu 2018 nabwo bibarukiye muri Canada imfura yabo y’umuhungu muri ibi bitaro bya Lions Gate mu Majyaruguru y’Umujyi wa Vancouver tariki ya 6 Gashyantare 2018.

Icyo gihe uyu mwana wa Kavutse yavutse apima ibilo 2.9, yahawe izina rya Jireh Reign Shi-Rong Kavutse.

Kavutse na Amanda Fung barushinze ku ya 9 Nyakanga 2016. Ubukwe bw’umuririmbyi Kavutse Olivier na Amanda Fung babarizwa mu Itorero New Life Bible Church, bwabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu mu 2016 bwitabiriwe n’abarenga igihumbi.

Kavutse Olivier na Amanda Fung beruye urukundo rwabo mu 2014, muri Gicurasi 2016 basezeranye imbere y’amategeko muri Canada, ku wa 9 Nyakanga 2016 bambikana impeta mu rusengero mu Rwanda.

Beauty For Ashes, aba bombi babarizwamo yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Surprise’, ‘Turashima’, ‘Yesu ni we Super Star’, ‘Yesu ni sawa’, ‘Hari ayandi mashimwe’, ‘Ni wowe gusa’ n’izindi ziri mu njyana ya Rock n’umudiho wa Kinyafurika.

Kavutse n'umugore we basanzwe bafatanya kuririmba
Mu 2016 nibwo Kavutse na Amanda bakoze ubukwe
Kavutse n'umugore bibarutse imfura yabo mu 2018

Tanga igitekerezo