’Karame’ indirimbo y’amashusho ya mbere Israel Mbonyi agaragayemo

Mu mateka ye ni ubwa mbere Israel Mbonyicyambu ashyize hanze indirimbo y’amashusho,mu gihe abandi bahanzi usanga barajwe inshinga no gukora indirimbo nyinshi z’amashusho kugira ngo bakomeze kwigarurira imitima y’abakunzi b’ibihangano byabo.

Nyuma yo kwamamara mu ndirimbo nyinshi z’amajwi gusa no kwegukana ibihembo byinshi nk’umuhanza mwiza uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Mbonyi noneho yatangiye gushyira hanze amashuhso y’indirimbo ze zitandukanye, kugeza ubu iyo yahereyeho akorera amashusho ni indirimbo ye nshya yitwa ’Karame’ yafashwe mu buryo bwa ’Live Recording’.

Iyi ndirimbo ‘Karame’ ifite imara iminota 12 n’amasegonda 54 mu gihe nyamara wumvise neza amagambo ayigize wumva itagakwiriye kurenza iminota itanu ikubiyemo ubutumwa bwo kuva mu byaha, kwiyegurira Imana no kunezerererwa mu buntu bwayo.

Igice kinini cyumvikana amagambo ashima Imana ko yamubabarire ibyaha agira ati :

“Anyemeza ko ndi umunyabyaha ngo ninze, negere aho ari ku gicaniro, ngo mbabarirwe ndirimbe indirimbo z’urukundo. Ngaho ririmba utere hejuru ,kandi uririmbe iz’amazamuka. Ni ukuri nabonye ineza itangaje, nzahora ndirimba iz’amazamuka.”

Israel Mbonyi akunzwe mu ndirimbo zirimo ; Ibihe, Hari Ubuzima, Intashyo, Sinzibagirwa, Ku marembo y’ijuru, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, Indahiro ft Aime Uwimana, Uri Number One, n’izindi nyinshi. Izina rye rirazwi cyane mu Rwanda, mu karere, muri Afrika no mu bihugu byinshi by’i Burayi no muri Amerika.

Abaririmbyi bafatanyije na Mbonyi mu ndirimbo Karame

Ibitekerezo

  • Muraho murakoze cyane kubw’iyindirimbo yaradufashije cyane kandi courage IMANA ibafashe.

Tanga igitekerezo