Julienne kabanda yaririye mu gitaramo ubwo yarimo atera imitoma umugabo we -Amafoto

Umuyobozi w’umuryango Grace Room Ministries Pastor Julienne Kabiligi Kabanda yaturitse ararira ubwo yarimo avuga ukuntu umugabo we amushyigikira iyo yagiye mu mirimo w’Imana nawe agasigara yita ku bana.

Yabitangaje kuri uyu mugoroba ubwo yarimo atangiza ku mugaragaro igiterane cy’iminsi 3 ‘’Your Glory Lord’’ kirimo kubera kuri petit stade I Remera.

Ashimira umugabo we, Julienne Kabanda yagarutse k’ukuntu ajya gukora umurimo w’Imana ,gusengera abantu agataha amajoro, ariko umugabo agasigara mu rugo yita ku bana ndetse n’igihe atahire ntamubwire nabi.

Ati : “Umuntu buriya amenywa n’uwo babana. Umunsi wa mbere nkandana mu rusengero rw’Imana , ari mu bantu ba mbere nahise mbonamo umwuka w’Imana. Kuva icyo gihe yamfashe ukuboko. Yaramfashije cyane. Mushobora kubona Grace Room ,Julienne ariko nta Julienne Kabanda adahari. Imigoroba myinshi mba nagiye gukorera Imana ,nsengera abantu ngataha igicuku ariko ntarambwira ngo watashye utinze cyangwa ngo ambwire nabi ,ahubwo nsanga ahetse abana ,abakikiye ariwe urimo wita ku bana bacu batoya. Imana imuhe umugisha mwinshi.”

Iki giterane cy’iminsi itatu cyatangiye kuru uyu mugoroba taliki ya mbere kikazageza kuri 3 Ugushyingo 2019, nk’uko byari biteganyijwe k’umunsi wa mbere cyatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba kikaza gusoza saa mbili, mu minsi ikurikiyeho ni ukuvuga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kizajya gitangira saa Munani gisozwe saa Mbili z’ijoro.

Abantu bari buzuye petit stade ku buryo wahabonaga ikirere cy'umwuka w'Imana
Decoration nayo yari iteye amabengeza
Abantu batandukanye bitabiriye igitaramo banyotewe n'ijambo ry'Imana

Ibitekerezo

  • Nukuri Imana ikomeze ikwiteho kandi ikintu cyitorero ryo murugo kiramfashije cyane uzabitoze n’abandi benshi kubana n’abagabo babo muruwo mwuka wubwumvikane. Urumukozi w’Imana kabisa ndakwemera ndetse n’Imana ikakwemera. Mukomeze mugire ibihe byiza.

  • Ni byiza kugira umugabo ugushyigikira utaguca intege

Tanga igitekerezo