Joyce Meyer Yasohoye igitabo gikangurira abakrisitu kwegurira Uwiteka urugamba rwabo

Umuvugabutumwa akanaba umwanditsi ukomeye w’ibitabo Joyce Meyer yasohoye igitabo gikangurira abakrisitu kwegurira Uwiteka urugamba rwabo akaba ariwe ururwana kuko ariwe watsinze Satani.

Ibi yabitangarije ku rukuta rwe rwa instagram aho yatangazaga ko igitabo cye gishya ‘Your Battles belong to the Lord’ ari ingenzi ku muntu wifuza kurenga kuba umutsinzi.

Amwe mu magambo agaragara muri iki gitabo avuga ko Satan arimo azenguruka ashaka umuntu aconshomera ,ariko uwo muntu atagomba kuba wowe !

Joyce akomeza atanga inama z’ukuntu wamenya amanyanga ya Sekibi ,ati : “Nubasha kumumenya ukamenya n’amanyanga akoresha ,nukomeza kubamaso no kugira amakenga, ushobora kwirinda gucibwa intege no kugwa mu mutego we.”

Meyer yaboneyeho kwibutsa abakrisitu ko atarimo kuvuga ko Satani adafite imbaraga. Arazifite rwose ,kandi ibyo tugomba kubizirikana. Ariko twibuke ko ameze nk’intare itontoma ariko iziritse ! ngo Yesu niwe ntare yo mu muryango wa Yuda, naho Satani asa nugerageza kwigana ibyo tuzi nk’ukuri. Sekibi ni umubeshyi, kandi ashobora kwangiza umuntu wamwiringiye kandi akamuca intege.

Meyer asoza atanga inama agira ati : “Mbere y’uko dutekereza ku ntambara y’umwuka n’uburyo bwo kunesha umwanzi , twibuke tutagomba kugerageza kunesha umwanzi , kubera ko yatsinze mbere hose. Yesu yamutsindiye ku musaraba ,kandi dukwiriye kuzirikana ko iyo ntsinzi ari iyacu biciye mu kwizera Krisitu.”

Aya ni amagambo akubiye mu gitabo gishya cya Joyce Meyer, ‘YOUR BATTLES BELONG TO THE LORD’ (Urugamba rwawe rwegurire Uwiteka). Aho yibutsa ko niba witeguye kumenya umwanzi no kurenga kuba umutsinzi , iki gitabo kirakubera igisubizo.

Pauline Joyce Meyer nk’uko yiswe n’ababyeyi be ni umukrisitu w’umunyamerika, umwanditsi w’ibitabo, umuyobozi w’ibiganiro mbwirwaruhame akanaba umuyobozi wa Joyce Meyer Ministries, yavutse taliki 4 nyakanga 1943, akaba we n’umugabo we Dave bafitanye abana 4 bakaba batuye muri leta ya Missouri.

Ibitekerezo

  • Imana imuhe umugisha.kuko ibitabo bya joys biranyubaka

  • mwaturangira aho twakibona

Tanga igitekerezo