Jay Polly, kavukire wa ADEPR wahindutse ‘umubuddhist’

Umuraperi wigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda, Tuyishime Joshua, wamamaye nka Jay Polly yahinduye idini ava mu Itorero rya ADEPR yavukiyemo, ayoboka iry’aba-buddhist.

Jay Polly yatangiye umwaka wa 2019 ari mu buzima bwiza nyuma y’amezi atanu yari amaze afungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

Uyu muraperi wamamaye ari muri Tough Gang kuva mu myaka ya 2008, yatangiye umuziki mu gihe itorero ry’umubyeyi we (ADEPR) ritumvaga neza ko umuyoboke waryo ashobora gukora injyana ya Hiphop.

Bamwe mu bapasiteri ngo bongoreye Jay Polly bamubwira ko batamwemera nk’umukirisitu wa ADEPR, na we nyuma yo kubitekerezaho asa gusanga adakwiye gukomeza kuguma muri iryo torero.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Isango Star, Jay Polly yahamije ko yahinduye idini.

Yagize ati “Njye ndi umu-buddhist, ADEPR yaranyihakanye. Nahuye n’umupasiteri aranyihakana. ADEPR yavuze ko ntari umuyoboke wayo.’’

Joshua Polly avuga ko ngo yayobotse Buddhism nk’itorero yasanze ryigisha indangagaciro no kubana neza.

Ati “Ahantu henshi barahari. Naravuze nti kubaho ni ukwiga. Nahuye n’aba-buddhist beza banyereka ko babaho mu mahoro, basabana n’abantu bose. Imyemerere yanjye ni urukundo no kumenya kubaho no kubana neza.’’

Si Jay Polly gusa wahinduye idini kuko na nyina umubyara yavuye muri ADEPR ajya kuba umuyoboke w’idini y’Abahamya ba Yehova.

Uyu muraperi wahoze mu itsinda rya Tough Gang yakunzwe mu ndirimbo nka “Ku musenyi”, “Deux Fois Deux”, “Akanyarirajisho” n’izindi.

Ari mu bahanzi bakomeye batoranyirijwe gususurutsa ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatangirijwe i Musanze ku wa 22 Kamena 2019.

Muri icyo gitaramo Jay Polly yongeye gushimangira ko ari umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu Rwanda.

Umuraperi Jay Polly wamamaye muri Tough Gang yahinduye idini

Ibitekerezo

  • Jay Polly ni umusaza turamwemera ariko yarahubutse kuva mu itorero ry’Umwuka

Tanga igitekerezo