Jado Sinza yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ’Ndacyategereje’ -VIDEO

Sinzabyibagirwa Jado uzwi nka Jado Sinza wavuzwe cyane mu itangazamakuru mu mpera za 2017 ubwo yakoraga igitaramo cye cya mbere cyahuruje imbaga, kuri ubu yongeye kugaruka mu muziki aho yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ndacyategereje” yasohokanye n’amashusho yayo.

Jado Sinza yavuze ko nyuma y’igihe kitari gito yari amaze acecetse, agarukanye imbaraga aho yanamaze gushyira hanze indirimbo nshya iri kumwe n’amashusho yayo. Ni indirimbo yaba isengesho rya buri umwe wahawe isezerano n’Imana.

Reba hano amashusho y’indirimbo “Ndacyategereje” ya Jado Sinza.

Tanga igitekerezo