Israel Mbonyi agiye gutaramana n’abakunzi be mu gitaramo kizaca kuri Youtube

Umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bagezweho muri iki gihe, Israel Mbonyi agiye gukora igitaramo kizatambuka kuri Youtube.

Iki gitaramo kizaba tariki 20 Kamena 2020 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kikazatambuka kuri shene ya Youtube yitwa MK1 TV muri iyi minsi isigaye ikunda gutambutsa ibitaramo by’abahanzi.

Israel Mbonyi agiye kugikora nyuma yuko mu ntangiriro za Gashyantare 2020 yataramiye bikomeye abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

Iki gitaramo kigiye kubera kuri Internet kiri muri gahunda abashoramari batandukanye bihaye zo gususurutsa abanyarwanda muri ibi bihe Covid-19 yakamejeje ku Isi yose igahagarika ibitaramo byinshi ndetse mu bihugu bitandukanye.

Israel Mbonyi agiye gukora iki gitaramo nyuma y’ibyabanje by’abahanzi banyuranye nka ; Tom Close, The Ben, Tuff Gangz, Igor Mabano n’abandi banyuze kuri iyi shene ya Youtube kimwe n’abandi benshi bagiye bakora ibitaramo ku yandi mashene ya Youtube.

Uyu muhanzi muri ibi bihe azwi cyane mu ndirimbo nka ; Ibihe, Number one, Hari impamvu, Hari ubuzima, n’izindi nyinshi zatumye uyu muhanzi ari mu bakunzwe cyane mu Rwanda.

Iki gitaramo gitangajwe mu gihe mu minsi iri imbere hitezwe ibindi bizanamara igihe bya Iwacu Muzika Festival bitegurwa na EAP.

Tanga igitekerezo