Ishimwe rikomeye rya Yanga wamenyekanye mu gusobanura filime Imana yakijije Kanseri

Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga mu gusobanura Filime afite ishimwe rikomeye nyuma yo gukira imwe mu ndwara zikomeye kandi bizwi ko zidakira, indwara ya Kanseri yo mu kiciro cya kane.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, igitangazamakuru gikorera kuri murandasi yagarutse ku mateka yagize muri filime harimo amwe mu magambo benshi mubarebye filime zisobanuye arimo : Imikasiro,udutafari n’ayandi aha yumvikanye cyane akomeza kuvuga ko iyi atariyo nkuru ashaka abantu bamenya ko akeneye gutanga ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye iyi akaba ari nayo natwe twashatse kugarukaho.

Nkuko yabitangaje mu buhamya bwe, Yanga yakijijwe mu mwaka wa 2013 aho yasengeraga mu nsengero zitandukanye gusa ntiyaretse zimwe mu ngeso mbi cyane cyane kunywa inzoga, igihe cyose yumvaga mu mutima we akunze Imana ndetse bigatuma ajya no gusenga ku misozi itandukanye irimo Kanyarira aho benshi mu bamubonaga batumvaga ko nawe yaza gusengera ahantu nkaho. Yagize ati :”kuva kera nakunze Imana ngakora ibyo byaha Imana nayo inkunda, iradukunda turi babi.”

Ni urugendo rurerure nkuko yabivuze, yatangiye ababara mu nda cyane bakamuha ibinini muganga avuga ko byaba biterwa na Gaz mu nda kugeza aho bikomera cyane amaraso atangiye kumushirana yagiye kwisuzumisha murindi vuriro niho basanze afite ikibyimba mu nda kirimo kanseri.

Mu rugendo rurerure yaciyemo nkuko akomeza abivuga yagiye muri Afrika y’epfo aho yitaweho n’abaganga bakoresheje uburyo bwo kwica uturemangingo twa kanseri no gufata ibinini bibyunganira ati : “kanseri uturemangingo tuba twarapfuye,ariko dukomeza kwirundanya n’izindi zigenda ziyongeramo ntago zipfa ngo zigabanuke, mu gihe abantu basanzwe, uturemangingo dupfa utundi tukavuga, iza kanseri zirapfa zikajya ahantu“

Muri ubu buhamya bukomeye asobanura uburyo Imana yamusuye mu nzozi nyuma yo kumva ko gukira kwe bizava ku mana gusa,yatekereje gusanga abapastori batandukanye ngo bamusengere harimo TB Joshua umwe mu bakomeye muri Afrika na Robert Kayanja uzwi muri Uganda mu gukoreshwa ibitangaza n’Imana.

Junior iby’Imana yakoreye umuvandimwe we byatumye yongera kubona gukora kw’Imana mu buryo butangaje

Junior Giti nawe ukunzwe na benshi mu gusobanura filime akaba n’umuvandimwe wa Yanga yabanye nawe kuko niwe wari umurwaje avuga kuburyo Yanga yarameze yagize ati : “sinzi uko nabivuga, gusa bwari ubuzima butoroshye,aho umuntu agenda buri munsi umwe ata amagarama, avaho ibiro, ananuka umureba nk’umuntu wari usanzwe umuzi, kwari ugupfa, kurimbuka k’umuntu ubibona.” Aha Junior yagarutse ku magambo yamukoze kumutima Yanga yamubwiye ubwo yabonaga arembye ndetse habayeho kwiheba Yagize ati : “yarambwiye rero Junior ndashaka ko bambaga batambaga,bashiririza kanseri, nagenda bakansengera kuko hari n’igihe umuntu asenga ntibikunde bibaho, byose uko byagenda kose, neza cyangwa nabi Muzagume ku mana, yarameze nkuri kuraga.”

Yanga akomeza avuga ko mu nzozi ze yabonye Robert Kayanja amuha ububasha bwo gukomereza aho bagejeje ndetse yibona asabwa gusengera inyeshyamba nyuma y’izi nzozi zose nkuko akomeza abivuga yaje guhura na Kayanja aramusengera abanza gushidikanya ku kugukira kwe gusa ntiyacika intege kugeza ubwo yongeye gusaba gutanga ibizami byo kwemeza ko yakize,ibintu byafatwaga nk’ubusazi haba k’umugore we n’abaganga, ibisubizo byavuyemo bikaza kugaragaza ko ntakibyimba cyari munda ye ndetse na Kanseri ko ntayo ahubwo yari arwaye igifu. Ni ibintu byamurenze ndetse n’abaganga ntibiyumvishaga ko bishoboka aho hari n’abavugaga ko kanseri yihishe gusa kuri ubu akaba ashima Imana ndetse yiteguye kuyivugira aho bishoboka Hose ndetse akaba yaratangiye gukoreshwa n’Imana ibitangaza harimo no gukiza abarwayi.

Yashoje iki kiganiro asaba abantu bose kunamba ku mana kuko niyo yonyine ifite ububasha n’ubushobozi bwo gukora ibyananiye abana b’abantu.

Tanga igitekerezo