Ishimwe Lorie wigeze kumera umurizo yahishuye ubutunzi buri mu muziki uhimbaza Imana

Umuhanzikazi Ishimwe Espérance Lorie ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yahanuye bagenzi be ko badakwiye kureka kuririmbira Imana ngo bahitemo gukora umuziki usanzwe bakurikiye amafaranga.

Mu myaka yashize abahanzi bakomeye barimo Maniraruta Martin uzwi nka Mani Martin na Nyamitari Patrick bateye umugongo umuziki uhimbaza Imana barangamira umuziki usanzwe wiganjemo injyana gakondo n’iya Kinyafurika, aho babarizwa kuri ubu.

Ni icyemezo kitashimishije bamwe bababonaga baramya mu nsengero no mu bindi bikorwa by’itorero gusa abandi banyuzwe n’intambwe bateye niba izatuma biteza imbere.

Kuri ubu imyumvire igenda yaguka kandi iterambere rigatuma n’umuziki uhimbaza Imana ushobora gutunga abawukora.

Usibye ubwitabire buhanitse mu bitaramo bitegurwa, abakora umuziki uhimbaza Imana bavuga bashize amanga ko batakandavura mu murimo w’Uwiteka.

Ishimwe Lorie uheruka gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘Umva Ijwi’ yabwiye umunyamakuru wa Aheza.rw ko imiterere y’umuziki yahinduye byinshi.

Yagiriye inama abahanzi bagenzi bahitamo kuva mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kutajya kuririmba indirimbo zisanzwe (abandi bita iz’Isi) bitwaje ko nta mafaranga abamo.

Yagize ati “Niba hari ahantu hari amafaranga ni mu ndirimbo zihimbaza Imana, kuko ubona abagushyigikira mu buryo bworoshye n’ubwo ataza mu buryo bugaragara ngo ubone amafaranga menshi ariko uko biri kose ubona agushimisha. Ubona ko utaruhiye ubusa ko ahubwo nyuma yo guhindura imitima ya benshi ushobora kubona n’uburyo bwo kuzasubira muri studio.”

‘Umva ijwi’ ni indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyabaye kuri Lorie aho yagiye aca mu bihe bikomeye ndetse bikamutera guhagarika umutima ariko nyuma yo kwicara agasenga yumvise ijwi ry’Imana rimuhumuriza umutima rimubwira kureka guhangayika ko ahubwo akwiriye kwihangana kuko uwamuremye amuzi ndetse uko yagiye ibikora kera n’uyu munsi itigeze ihinduka.’’

Umuhanzi Lorie akaba n’umuvugabutumwa yamenyekanye cyane nyuma y’ubuhamya bukomeye bwasakaye mu itangazamakuru bugaragaza ko uyu mubyeyi Imana yamukijije umurizo yari yarameze nk’igihano yahawe kubera kuba umusambanyi.

Ishimwe Lorie amaze imyaka itatu aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma y’uko atarakizwa yaririmbiraga mu tubyiniro.

Umuhanzikazi Ishimwe Lorie wigeze kumera umurizo yahishuye ubutunzi buri mu muziki uhimbaza Imana

-  Menya Ishimwe Lorie ubarizwa muri ADEPR

Ishimwe Lorie yakuranye impano yo gukina amakinamico no kuririmba. Ku myaka 12, yabwiye iwabo ko ashaka kuba icyamamare, akajya aririmba Hiphop, ariko bamusaba kubanza gusoza amasomo bakabona kumufasha.

Nk’umukobwa wari ukuranye amashagaga, yahisemo guca iye nzira atangira kuryamana n’abatunganya imiziki ngo bamukorere indirimbo. Icyo gihe amafaranga y’ishuri yayajyanaga mu tubari kugurira abandi bahanzi n’abatunganya imiziki bamwizeza ko bazamufasha kwamamara.

Ishimwe ku myaka 14 yaje kuba umumansuzi wabigize umwuga nyuma yo kubona ko kuba umuhanzi ukomeye bigoye.

Byageze aho aba indaya ruharwa kugeza ubwo yashoboraga kwakira abagabo bane mu ijoro rimwe.

Yamaze igihe asambana n’abakozi b’Imana rwihishwa, agasambana na pasiteri bavuye mu biterane byo kubwiriza ubutumwa, agasambana n’abaririmbyi bagenzi be bavuye kubwiriza ubutumwa mu ndirimbo,…maze nyuma Imana iza kumubwira ko izamushyira kukarubanda niba atihannye ngo amaramaze.

Igihe kimwe ubwo yerekezaga mu rugo ngo yageze haruguru y’urugo yumva umugongo ucitsemo kabiri, abo bari kumwe baramufashe, ngo yumvise ububabare budasanzwe mu gihe cy’umugongo.

Yumvise ijwi rivuga inshuro eshatu ko ngo nta mwana w’umuntu uzagukiza uretse njye. Nari ntaramenya ibyo ari byo. Ndi kurira rya jwi ribisubiramo inshuro 3 ngo nta mwana w’umuntu uzakiza uretse njye.

Mu buhamya bwe avuga ko ‘‘Nagiye kumva numva ikibuno kiraremereye ndirukanka njya mu rugo, nicaye ku gitanda numva nicariye uruntu runini mpita mpamagara iwacu nti muze mundebere nuko baraza barambwira ngo uziko “anus” (umwoyo) wawe wakururutse wageze mu ntege, cyari ikinyama kinini ndetse kijojoba amaraso menshi.”

Uwo murizo wareretaga mu kibuno yagiye kuwuvuza kwa muganga bamutegeka kujya kwivuriza mu mahanga byihuse ariko kuko nta bushobozi yari afite yagiye gutegerereza urupfu mu rugo.

Nyuma y’iminsi ibiri wa murizo warakamye ntiwongera kujojoba amaraso. Yamaze ukwezi n’igice arya ariko atajya mu bwiherero. Yaje kwaturwaho amagambo ya gishumba arakira.

-  Uko Lorie yakiriye agakiza

Ishimwe yajyanywe kwa muganga, bamupimye basanga amara ye yaratobaguritse bitewe no kunywa inzoga zikomeye kurusha ikigero arimo.

Nyuma yo kwisuzumisha agasanga amara ye yarangiritse, abaganga bamuhaye gahunda yo kuzagaruka bakamuvura.

Itariki yo gusubira kwa muganga igeze, Imana yaziye mu mugabo, aza mu rugo aramwihanisha. Icyo gihe ngo yumvise Imana imubwira ngo “mwana wanjye wari buzagwe ku iseta, ariko kuko nshaka ko uzambera umukozi ngukuyeho urupfu wari utewe n’amara.”

Yageze kwa muganga yongeye kwisuzumisha asanga ni mutaraga. Urugendo rwo kwakira agakiza rwatangiriyeho aho, kugeza ubu ubwo uwari umumansuzi ni umuramyi uri mu bakomeye mu Itorero rya ADEPR.

Ishimwe Lorie amaze imyaka itatu akora umuziki nk'uwabigize umwuga
Ishimwe Lorie yabaye igihe kirekire mu buyobe aho atizeraga. Hambere yabaga afite imyambarire ijyanye n'ibirori yakoraga

Tanga igitekerezo