Intumwa Gitwaza yibukije abakiristo kumenyereza ururimi rwabo urundi rurimi

Umuyobozi w’Itorero rya Zion Temple ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza yibukije abakirisitu kumenyereza ururimi rwabo urundi rurimi kuko abana b’Imana bagira ururimi rwabo bityo ururimi rwabo rukaba urwo kuramya Imana.

Ni kuri uyu wa Kabiri, ubwo yagiraga n’abakirisitu abibutsa ko Imana ishaka guhindura umuco n’ururimi, rwabo igahindura n’amagambo abantu bavuga arimo ibigirwamana arimo ubusambanyi, amacakubiri, ya magambo yose abantu bagiye bakomora ku bibazo baciyemo, n’ubuzima babayemo.

Ati “Bibiliya iravuga ngo nyuma y’ibyo nzabaha ururimi rutunganye”.

Apôtre Gitwaza avuga ko umuntu ariwe uhindura umuco kandi akawushyira mu bandi , ngo kandi igitutu bagushyiraho nticyagira icyo kigutwara keretse iyo ari wowe ubihaye umwanya kuko nabo iyo babonye ukwezi gushize, umwaka ukirenga ntacyo ubaye babivaho .

Gitwaza akomeza avuga ko abana b’Imana bo bagira ururimi rwabo, ururimi rwabo ni urwo kuramya Imana. Ururimi rwabo rugaragarira mu mivugire yabo, imyitwarire n’imitekerereze yabo. Umuntu ni ururimi, uko umuntu yitwara ni uko avuga , uko umuntu yambara ni uko avuga , ni ukuvuga ngo iyo tuvuga ururimi ni imyitwarire yose y’umuntu.

Apôtre Gitwaza ashimangira ibiranga umuntu wamaze kumenyereza ururimi rwe urundi rurimi.

Ati “Ntureba ko wamaze gukizwa wamenye Yesu, hari ahantu ujya bavuga ibintu ugakomeza wikanga kuko utakibimenyera, kandi ukumva muri wowe wahava n’ubwo hari ibirori byiza kuko ururimi rwabo rudahuye n’urwawe, ukumva birakurambiye, birakunaniye kuko aho hantu hatakiri iwawe, ibyo bigaragaza wamaze kumenyereza ururimi rwawe urundi rurimi.”

Intumwa Gitwaza isoza ivuga ko ikibazo ari uko iyo utazi uwo uriwe wihindura nk’abandi , kuko utagomba kwigana abandi kugira ngo bagukunde , ugomba kuramya Imana kugira ngo igukunde, ibyo ukora byose bigomba kuba birimo kuramya Imana kuko ariyo dukeneye yonyine ko idushima, ntidukeneye ko abantu badushima kuko umuntu agushima uyu munsi ejo bitacamo akakugaya ariko Imana yo igushima igitondo ikagushima ikigoroba ikagushima mu ijoro.

Intumwa Gitwaza ari mu bakozi b'Imana bakunzwe cyane mu Rwanda

Tanga igitekerezo