Insengero zahawe amabwiriza yo gukurikiza mu gihe zaramuka zifunguwe

Nyuma y’inama yahuje abahagarariye guverinoma n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (RIC) yabaye tariki ya 5 Kamena ikabera kuri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iyobowe na Prof.Shyaka Anastase,yari igamije kungurana ibitekerezo ku byifuzo byatanzwe mu ibaruwa ubuyobozi bwa RIC bwanditse tariki 28 Gicurasi busaba ko amateraniro yo gusenga n’ibindi bikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere byakoroherezwa kugira ngo nabyo bitangire gukora hubahirizwa amahame n’amabwiriza yo gukumira no kurwanya icyorezo cya koronavirusi.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo abitabiriye iyi nama bafashe imyanzuro 4 y’ingenzi harimo ko iri huriro ryagombaga gutegura no kwerekana ingamba zigaragaza uko biteguye kwirinda icyorezo cya koronavirusi mu nsengero,Kiliziya n’imisigiti. Leta kandi yijeje abitabitabiriye iyi nama ubufatanye buhoraho ari nabwo buzatuma habaho gutsinda iki cyorezo cyugarije isi ,iboneraho no kubasaba kwihutisha gutegura ingamba bahuriyeho kugira ngo leta izishingireho isuzuma ibijyanye no gufungura insengero,kiliziya n’imisigiti.

Ku munsi w’ejo tariki 10 Kamena nibwo hasohotse inyandiko ikubiyemo ingamba ziteganyijwe ry’ihuriro ry’impuzamuryango y’amadini,amatorero na kiliziya Gatorika mu Rwanda mu gihe cya Covid-19 leta izaheraho isuzuma niba ibyo basabye byakemerwa.

Aya ni amabwiriza agomba gukurikizwa mu gihe insengero, kiliziya n’imisigiti byaba bifunguwe

  • Gusukura kiliziya, insengero n’imisigiti mbere na nyuma yo guterana, hakoreshejwe isabune n’amazi meza.
  • Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki (Kandagira Ukarabe cyangwa umuti usukura intoki (hand sanitizer).
  • Kugura utumashini dupima umuriro kandi abantu bagapimwa mbere yo kwinjira mu nytubako basengeramo (kiliziya, insengero cyangwa imisigiti).
  • Kwicaza abantu mu nsengero basiga nibura metero imwe hagati y’umuntu n’undi, hagasigwa intebe ziticaweho.
  • Kwambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro.
  • Gushyiraho abashinzwe gusukura ubwiherero n’abashinzwe gufasha abantu kubukoresha muri gahunda yo kubahiriza umuco wo gukaraba mbere na nyuma yo kubujyamo.

Imyitwarire y’imbere mu nyubako zo gusengeramo

  • Usoma misa, umuvugabutumwa, umubwiriza cyangwa umuyobozi wa gahunda yemerewe kutambara agapfukamunwa mu gihe ahagaze imbere kandi hubahirizwa nibura intera ya metero ebyiri.
  • Buri rusengero rugabanya umubare w’abayoboyora indirimbo, hubahirizwa intera nini cyane (nibura metero ebyiri) mu gihe baririmba.
  • Gusuhuzanya abantu bahana amaboko no guhoberana birabujijwe.
  • Gusangira cyangwa gukoresha insakazamajwi rusange birabujijwe.
  • Guhazwa cyangwa se gufata igaburo ryera bikorwa hakoreshejwe kwakira mu biganza, uhaza n’uhazwa bambaye udupfukamunwa kandi hagati yabo hari intera ya metero imwe.
  • Hari no gukomeza kwita ku ntera ya metero imwe, abantu bajya gufata ’Ukarisitiya’.
  • Amateraniro ya nijoro n’ibiterane binini by’ivugabutumwa ntibyemewe.
  • Gusengera mu byumba by’amasengesho rusange ntibyemewe.
  • Amateraniro y’abana ntiyemewe.
  • Amateraniro yo mu matorero-remezo ntiyemewe.
  • Ibikorwa byo gusengera abantu barambikwaho ibiganza ntibyemewe.
  • Guhanahana ibikoresho nk’ibitabo by’indirimbo, Korowani na Bibiliya ntibyemewe.
  • Mu rwego rwo kwirinda guhanahana icyibo cyangwa igiseke cy’amaturo, hagomba gushishikariza abayoboke guturira kuri ’Mobile Money’, Money Transfer, Banki no gushyiraho ibiseke bitazenguruka mu bantu.
  • Gushyingura umukirisitu witabye Imana bikorwa hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na leta.
  • Isakaramentu ryo gushyingirwa mu rusengero ntirigomba kurenza abantu 50.
  • Abashyingirwa n’ababaherekeje bagomba gukurikiza amabwiriza yose yavuzwe, bashyishyikarizwa kudakora ibirori nyuma yo gushyingirwa.
  • Gusaba umuntu wese ufite bimwe mu bimenyetso bya Covid-19 nk’inkorora, kwitsamura n’umuriro kuguma mu rugo.
  • Gusigwa amavuta ku barwayi bikorwa n’umuntu wisukuye nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima abiteganya kandi agakoresha akarindantoki (gant) kamwe kuri buri muntu kandi bombi bambaye udupfukamunwa.
  • Batisimu ku bizera b’Abagatolika ikorwa uyihabwa n’uyitanga bambaye udupfukamunwa kandi igakorwa muri misa y’abantu bake, hanubahirizwa intera ikwiye.
  • Umubatizo ku Baporotesitanti, Abarokore n’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ubaye uhagaritswe.

Abasilamu barasabwa :

  • Buri muntu kujya mu musigiti yitwaje umukeka mutoya wo gusengeraho.
  • Buri wese yitwaje isuku yo gutawaza.
  • Gukoresha Korowani yo muri telefone.
  • Kudakora kuri Korowani cyangwa ibindi bitabo biri mu musigiti.

Ibi biri gusabwa mu gihe umubare w’abanduye mu Rwanda uri kurushaho kwiyongera cyane cyane mu turere tubiri Rusizi na Rubavu ndetse aho ibindi bihugu bikomeje gutera utwatsi ubusabe bw’amadini ko iki ataricyo kihutirwa bavuga ko gusenga bibera mu mitima ya buri umwe bidasaba ko habaho guhurira hamwe byabashyira mu kaga, gusa ibi ni ubusabe hanyuma y’ubusesenguzi bw’abagize guverinoma hakazatangazwa igisubizo ku kivuzo cy’abagize iri huriro.

Tanga igitekerezo