‘Injiramo’ indirimbo yuje amagambo y’ihumure yahuriyemo abahanzi batandukanye irasohoka vuba

Umuhanzi uhimbaza Imana mu njyana ya Hip hop Elimax Kagoma k’Imana yahurije hamwe abahanzi batandukanye mu ndirimbo "Injiramo" ishishikariza abarushye n’abaremerewe gusanga Yesu akabaruhura kuko ariho honyine hari ubuzima n’amahoro.

Iyi ndirimbo iri busohoke mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu minsi mike ihuriyemo abahanzi batandukanye barimo Elimax ari nawe nyir’indirimbo, umuraperikazi The Pink, umuhanzikazi Rachel, umuhanzi Sam Rwibasira umaze kugaragaza ubuhanga mu miririmbire, umuhanzi Rene Patrick na DJ Spin ugiye kugaragara mu ndirimbo aririmba bwa mbere kuko yari amenyerewe mu kuvangavanga imiziki.

Mu kiganiro umuhanzi Elimax yagiranye n’ikinyamakuru Aheza.rw yatangaje ko iyi ndirimbo "Injiramo" yakorewe muri Dream Records ikubiyemo ubutumwa buhumuriza imitima yihebye n’abantu baremerewe n’ibyo barimo kunyuramo muri iyi minsi, ikaba ibabwira ko kwa Yesu nibinjirayo arabaruhura.

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugira buti “ Humura, wirira, injira Yesu arimo arahamagara abarushye n’abaremerewe, nimuze mwinjire muri we harimo byose.”

Umuraperi Elimax Kagoma k’Imana yasabye abakunzi b’ibihangano bihimbaza Imana gushyigikira ababikora bitari mu mafaranga gusa ahubwo, kubaha ibitekerezo no kubasengera.

Ibitekerezo

  • Mukomereze aho turabakunda.

Tanga igitekerezo