Inanga yanjye ni nk’imwe ya Dawudi yacurangaga imyuka mibi igahunga – Munyakazi Deo

Umuhanzi akanaba umukirigitananga mu njyana gakondo Munyakazi Deo aremeza ko inanga ye ari kimwe niya Dawudi yacurangaga imyuka mibi igahunga.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Aheza.rw kuri iki cyumweru aho yagarukaga kuri alubumu ye ‘Isoko dusangiye’ arimo gutegurira abanyarwanda.

Atangira ikiganiro yagarutse ku isomo ryo muri Zaburi 150 : 3-4 haravuga ngo nimuhimbaze uwiteka n’ibyuma birenga n’inanga y’imirya icumi. Ati : “Iyi nanga rero ijya kuba nk’imwe Dawudi yacurangiraga Sawuli imyuka mibi igahunga.”

Asobanura ibya alubumu ye ‘Isoko dusangiye’ yavuze ko impamvu y’iryo zina ari uko twese turi abanyarwanda dufite isano dusangiye, umuco wacu duhuriyeho, dufite amateka yacu dusangiye, niyo rero soko dusangiye. Ndashaka kubwira abanyarwanda kugaruka ku muco wacu kuko kera byahozeho, aho umunyarwanda ari hose akibuka gutwara ubunyarwanda muri we, akibuka gutwara umuco we ndetse agashishikariza abandi kuwuteza imbere no gukomeza kuwusigasira muri rusange.

Munyakazi ni umwe muri bake bazobereye gukirigita inanga kandi babimazemo iminsi, asoza avuga ko umwihariko w’iyi alubumu ari umuzingo w’inanga, ikaba ubutumwa butandukanye ariko bunyuze mu nanga gakondo z’umukirigitananga.

Kurikira ikiganiro kirambura kuri iyi video.

Tanga igitekerezo