Imyaka 6 irashize umunyamakuru wari ukomeye muri Gospel Patrick Kanyamibwa yitabye Imana

Tariki 10 Nzeri 2014 ni bwo umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yitabye Imana azize impanuka ya moto, bishengura imitima ya benshi bo mu muryango we, inshuti ze no muri ’Showbiz’ muri rusange. Ubu imyaka ibaye 6 igisata cy’Iyobokamana kibuze umuntu w’ingirakamaro wakoranye n’abahanzi ba Gospel akanafasha amatorero menshi mu bijyanye n’itangazamakuru.

Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa witabye Imana ku myaka ye 32 y’amavuko, ibisobanuye ko iyo aba akiriho yari kuba afite imyaka 38 y’amavuko. Urupfu rwe rwashavuje benshi kugeza n’ubu akaba akibukwa n’inshuti n’umuryango we, abo bakoranye n’abandi batandukanye.

Ku munsi yakoreyeho impanuka, nyakwigendera Kanyamibwa Patrick yari mu gikorwa cya Groove Awards Rwanda cyo gukusanya amakuru y’abahanzi bagombaga kwitabira iryo rushanwa dore ko yari umwe mu bari barihagarariye mu Rwanda.

Incamake y’amateka ya Nyakwigendera Kanyamibwa Patrick

Patrick Kanyamibwa akomoka mu karere ka Gakenke, akaba yari atuye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Yavutse tariki ya 05 Gicurasi 1982. Ababyeyi be ni Jean Baptiste Nubahumpatse na Kayirere Louise, aba bombi bakaba bakiriho. Amashuli abanza yayize i Gikondo (Kinunga) kuva 1991 kugeza 1997.

Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa yakoze amahugurwa menshi ajyanye n’umwuga w’itangazamakuru, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Patrick Kanyamibwa yabanaga na Mukabacondo Jeanine, bashyingiranywe mu mwaka wa 2010, akaba yaramusigiye umwana umwe w’umuhungu witwa Kenzo Mugisha Kanyamibwa.

Urupfu rwa Kanyamibwa rwashenguye Umuryango we n'inshuti ze, hano bari bagiye i Rusororo kumwunamira
Hashize imyaka 6 umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yitabye Imana

Tanga igitekerezo