Imva ya Yezu igiye gukorerwa amavugurura azatwara miliyoni z’amadorali

Amadini afite uruhare ku Mva ya Yezu iherereye mu Mujyi wa Yeruzalemu bemeje imirimo yo kuyivugurura ku nshuro ya kabiri izatwara amadorali miliyoni amagana.

Igice cya mbere cyo kuvugurura Urusengero rw’Imva Ntagatifu ya Yezu cyari kimaze imyaka ibiri kibaye.

Ejo hashize abayobozi batatu bahagarariye amadini afite inshingano zo gucunga aho hantu hatagatifu kurusha ahandi mu mateka y’Ubukirisitu bahuriye mu nama.

Barimo uw’Itorero rya Orthodox rya Yeruzalemu, uw’iry’Abanyarumeniya, n’abapadiri ba Kiliziya Gatolika ; basinye amasezerano yo kuyivugurura mu gice cya kabiri.

Bemeranyije kuzuza ibice bitwikiriye Imva ya Yezu nyirizina, fondasiyo n’isaso ry’iyo Kiliziya.

Patriarche Theophilos wari uhagarariye aba Orthodox yagize ati “Ntekereza ko ayo mavugurura azatuma Imva ya Yezu igendana n’igihe gishya kuko kugeza ubu kubera imirimo yo kuyivugurura bituma itagaragaza neza ubutagatifu bwayo. Imirimo nirangira Imva ya Yezu izagarukana ikuzo ryayo.”

Umwami wa Jordan, Abdullah II ibn Al-Hussein yari aherutse gutanga impano yihariye yo kuvugurura Imva ya Yezu ingana n’amadorali miliyoni 200.

Hagati ya 2016 na 2017 inzobere z’abubatsi zashoboye gukomeza inkuta zikikije Imva ya Yezu, bavanaho igice cy’icyuma cyari kimaze imyaka myinshi kiyirinze, bitwara amadorali abarirwa muri miliyoni enye.

Ibice bimwe by’iyo nyubako birimo na fondasiyo byari bishaje ku buryo hari impungenge ko bishobora kugwira abaje mu rugendo rutagatifu.

Imirimo yo kuvugurura Imva ya Yezu muri 2016 yakozwe n’itsinda ry’Abagereki mu gihe igice cya kabiri gishobora kuzakorwa n’ibigo biri by’Abataliyani.

Tanga igitekerezo