Impundu muri Gospel : Ben & Chance bibarutse umuhungu, umuraperi MD yibaruka imfura

Mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 03/12/2020 humvikanye inkuru nziza mu bakunzi b’umuziki wa Gospel aho bavugije impundu bishimiye cyane kwibaruka kwa bamwe mu bahanzi bakunda cyane ari bo Ben & Chance ndetse n’umuraperi MD uri mu bahagaze neza mu muziki wa Gospel.

Ben Serugo n’umugore we Mbanza Chance (Ben & Chance) bakunzwe cyane mu ndirimbo ’Yesu arakora’, ’Amarira’, ’Impano y’ubuzima’, n’izindi zinyuranye zihembura imitima ya benshi, bamaze kwibaruka umwana wiyongera ku wo basanganywe w’umukobwa witwa Kundwa Skylar. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ben Serugo, yadutangarije ko bibarutse umuhungu kuri uyu wa Kane mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo. Yavuze ko bibarukiye mu bitaro bya CHUK. Amazina y’umwana bibarutse yavuze ko bazayatangaza mu minsi iri imbere.

Ben & Chance barakunzwe cyane muri iyi minsi

Undi wibarutse kuri uyu munsi ni Mugema Dieudonne (MD) uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, wamamaye mu ndirimbo ’Kutumvira’, ’Nzabana’ nawe Ft Aline Gahongayire, ’Ndi umutsinzi’ n’izindi. MD yibarutse imfura ye n’umugore we Ibyishaka Joselyne umukobwa wa Rev. Dr Joseph Nyamutera uyobora umuryango wa Gikristo witwa Rabagirana Ministries. MD yabwiye InyaRwanda.com ko we n’umugore we bibarutse imfura y’umuhungu bahise bita Mugema Liam Harriff. Bibarukiye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Yatubwiye ko umugore we ameze neza ndetse bakaba bari gusohoka mu bitaro.

MD hamwe n'umugore we Joselyne

REBA HANO ’MU RUGO’ INDIRIMBO YA MD

REBA HANO ’YESU ARAKORA’ YA BEN & CHANCE

Tanga igitekerezo