’Impamba y’Urugendo’ indirimbo yihumure ya Danny Mutabazi

Umuhanzi w’umunyempano mu muziki uramya ukanahimbaza Imana Danny Mutabazi wamamaye mu ndirimbo Kaluvari yamaze gusohora indirimbo irimo ubutumwa buhumuriza abafitanye umubano udasanzwe na Yesu Kristo ni indirimbo yagiye hanze ku rubuga rwe rwa Youtube mu rukerera rwo kuri iki cyumweru yayise Impamba y’Urugendo.

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 5 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yari amaze amezi abiri adasohora indirimbo, Mutabazi unakunzwe cyane dore ko mu mwaka wa 2019 yitabiriye ibitaramo birenga 30 hirya no hino mu gihugu, akaba asohoye indirimbo ye nshya muri ibi bihe isi yose iri mu gitebo yateretswemo n’icyorezo cya Corona itarabasha kwigobotora, igihanze amaso ku Mucunguzi.

Agaruka ku ndirimbo ye nshyashya yitwa ”Impamba y’Urugendo’‘ Danny avuga ko ayandika yatekerezaga ko yari mu mwanya wo kubwira abantu ko nubwo bari mu rugendo rugana mu ijuru ndetse ibibarasaho bitabura ibyashaka kwitambika abagenzi niyo byaba byinshi ariko bagomba kwizirika ku ijambo rya Yesu Kristo.

Danny Mutabazi mu magambo ye yagize ati : ”hari abantu baba bafitanye umubano udasanzwe n’Imana (connection) n’ubwo abo batsikira (intama za Yesu) Yesu azabasimbagiza bakomeze urugendo nababwira nti nibahumure bakomere iyavuganye nabo ni iy’Ukuri”.

Danny Mutabazi yakomeje agira ati :”Iyi ndirimbo yanjye ni indirimbo ikangura kandi inahumuriza abantu bafitanye isezerano n’Imana yuko kuba baravuganye n’Imana muri uru rugendo batakagombye kugira ubwoba, ntabwoba ku muntu ufitanye isezerano na Kristo agomba kuzirikana ko hari icyo aziranyeho n’Imana bikamukomeza umutima.

Danny Mutabazi yamenyekanye cyane mu ndirimbo Kaluvari yakunzwe n’abatari bake, akaba asengera mu itorero rya Adepr Kumukenke muri Paruwase ya Gasave ho mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo.

IMPAMBA Y’Urugendo by Danny Mutabazi (Official Video Lyrics 2020)

Tanga igitekerezo