Imana irashaka igicaniro ntishaka urubyiniro- Bishop Masengo

Umuyobozi w’Itorero Foursquare mu Rwanda, Dr.Bishop Fidèle Masengo yibukije abaramyi ko Imana ishaka igicaniro idashaka urubyiniro nk’uko benshi mu baramyi usanga baritiranyije aha hombi kugeza ubwo bamwe usanga batibuka ko uba ari umwanya wo kuramya Imana no kuyihesha icyubahiro.

Atangaza ibi, Bishop Masengo yagarutse ku buhamya bwe aho avuga ko yabanje kudasobanukirwa n’icyo Imana yaririmo kuvuga ubwo yamwibutsaga kuyubakira igicaniro cyo kuramya, kuko yari agifite ya myumvire ivuga ngo abaramyi ni babandi bahimbaza, bamwe tubona mu rusengero baririmba ariko Imana igenda imusobanurira gahoro gahoro imubwira icyo yita kuramya no guhimbaza.

Masengo avuga ko mu mpera z’uyu mwaka ku itariki ya 30 ukuboza 2018, Imana yongeye kumubwira ngo nayubakire igicaniro cyo kuramya , Imana ivuga gutyo yibajije ibintu byinshi kubera ko we n’abakrisitu ba Foursquare bari bamaze imyaka myinsi bagira igicaniro cy’amasengesho yo kuwa gatatu, bagira ijoro ry’ubusabane, bagira amateraniro yatekerezaga ko ashimisha Imana kandi yumvaga icyo Imana yamubwiye mu myaka 10 irenga hari ukuntu yagerageje kucyumva no kugishyira mu bikorwa.

“Ariko Imana yongera kunganiriza irambwira ngo ndabasaba igicaniro mukampa ibitari igicaniro ,ntangira kwibaza ibintu dushyira imbere y’Imana bitari igicaniro kandi Imana ishaka igicaniro, nuko irongera irambwira ngo ndabasaba igicaniro mukanzanira urubyiniro (stage).” Masengo

Bishop Masengo yakomeje asobanura itandukaniro riri hagati y’igicaniro n’urubyiniro (stage) avuga ko igicaniro ari icyo kuramya Imana , hakaba ahantu abantu baramya Imana baryama hasi bakazamura icyubahiro cy’Imana, Imana igapfukamirwa, ikanaba ariho izamukira. Mu gihe urubyiniro (stage) ari ahantu abantu berekanira ibyo bashoboye ,ndetse ku rubyiniro ni aho abantu bahabwa icyubahiro, aho abantu bakomerwa amashyi, ku rubyiniro ikiba kigamijwe ni ukubona amafaranga.

“ Ku rubyiniro ni aho abantu boshoboye, bitoje neza bajya ariko ku gicaniro hajya abantu badashoboye, batatojwe hakaba aho abantu bacabugufi bakaramya Imana, aho abantu baje batujuje na kimwe ahubwo baje bashaka Imana. “

Umuyobozi w’itorero Foursquare Rwanda rikorero Kimironko asoza avuga ko , Imana ishaka igicaniro aho abantu buzuzanya, hatari aho abantu bapiganwa ,hatari aho abantu bakora kugira ngo bemeze abandi ahubwo hakaba aho abantu bakorana kugira ngo ubwami bw’Imana bwuzure, ubwami bw’Imana buvugwe,bukomere.

Tanga igitekerezo