Itsinda the Light of Christ Group ryabateguriye Igiterane gikomeye

Itsinda ribarizwa mu itorero rya EPR Kamuhoza ryamamaye ku izina rya Light Of Christ Group ryateguye igiterane gikomeye cyo kuramya Imana kigiye kuba ku ncuro ya gatatu bise ”Be The Light Worship Explosion” kizitabirwa n’abahanzi ndetse n’amatsinda akomeye mu gihugu cy’u Rwanda, giteganijwe ku cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020 ku itorero rya Restoration Church Kimisagara kuva i saa munani z’amanywa.

Muri iki giterane itsinda rya Light Of Christ Group rizafatanya na Healing Worship Team, Korali Vuzimpanda, Believers Worship Team, Shekinah Worship Team Ben&Chance ndetse n’umuhanzi Danny Mutabazi, ijambo ry’Imana rizigishwa na Pastor Aaron Ruhimbya.

Itsinda Light Of Christ Group rimaze imyaka 10 riramya rikanahimbaza Imana, ribarizwa mu itorero rya EPR Kamuhoza aho rinafasha iri torero mu bikorwa bitandukanye bigamije ivugabutumwa muri rusange iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya Gatatu kuko incuro ebyiri zibanza yagikoreraga ku rusengero rwa EPR Kamuhoza aho isanzwe ibarizwa.

Tanga igitekerezo