Igitaramo ‘Slaves of Worship’ cya Shining Star cyaraye cyanditse mu mitima ya benshi – Amafoto

Itsinda Shining Stars rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu mbyino za kizungu ndetse n’iza gakondo ryaraye rikoze ku mitima y’abitabiriye igitaramo cyaryo, cyiswe ‘ Slaves of Worship’ ukaba wabaye umwanya mwiza wo kwerekana intambwe rigezeho, ibintu byakoze ku mitima ya benshi bakiyemeza kurishyigikira.

Iki gitaramo cyiswe “Slaves of Worship” cyabereye muri Evangelical Restoration Church, Paruwasi ya Masoro, cyaririmbyemo Shining stars, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, James&Daniella, Shining Dancers Masoro, Tehillah Dawn Ministries, Shekinah Drama Team na Worship Team, Christian Irimbere na Arsene Tuyi.

Itsinda Shining Stars ryanakinnye umukino ushushanya kuva mu by’isi ahubwo ugakurikira Imana bijyanye n’insanganyamatsiko y’iki gitaramo. Uwakinnye ari umukungu, yavuze ko afite buri kimwe cyose ariko yabaswe n’irari ry’amaso, ko yinezeza mu buryo bwose ariko ko adafite amahoro yo mu mutima.

Mugenzi we yamubwiye ko nta wundi wamukura mu bubata bw’isi ahubwo ko asabwa gukurikira Umwami n’Umukiza. Yanamubwiye ko Yesu ari inzira y’ukuri kandi ko abohora ababoshye akabazanira ibyishimo mu buzima.

Umuyobozi w’itorero Restoration Church ,Apostle yoshua ndagijimana Masasu yashimye shining stars kubwo gutekereza igikorwa cy’ubwenge nkiki !

Ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana Masasu yagiye ananyuzamo ubuhamya bwe bw’ukuntu yari yarabaswe n’ubusinzi, ubwirasi(ubwibone), gukumda abakobwa kuko yarafite ubwoba bw’ejo hazaza, ariko igihe yemeye kristo nk’umwami n’umukiza w’ubuzima bwe ntiyongeye kuba imbata y’icyaha ukundi ko ahubwo yabaswe na kristo aba imbata ye.

Apostle Masasu yasoje yerekana uburyo ukoze icyaha wese aba abaye imbata y’icyaha ariko uwemeye guhinduka akagendera mu nzira yo gukiranuka ibya kera biba bishize akaba umuntu mushya akabatwa na kristo.
“ Ati ikibazo si ukuba imbata ahubwo se ubaswe na nde ?/ ni iki ?”

Shining Stars yashinzwe mu 2004 ni ku nshuro ya kabiri itegura iki gitaramo ; muri uyu mwaka yisunze amagambo yo muri Bibiliya aboneka mu Gitabo cy’Abaroma 6.18 hagira hati “Maze mubatuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka.’’

Tanga igitekerezo