Igitaramo “Rabagirana Worship Festival “ kitabiriwe n’abatabarika,cyagaragayemo impano nshya - Amafoto

Festival rukumbi mu Rwanda muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana ku nshuro ya kabiri , izise amateka n’ibigwi bikomeye mu mutwe yabitabiriye , dore ko bamwe babuze ibyicaro barahagarara abandi bajya hanze.

Iki gitaramo cyiswe [Rabagirana Worship Festival ] kibaye kunshuro ya kabiri dore ko iya mbere yabaye mu 2018 ibera kuri Kigali Serena Hotel, ku nshuro ya kabiri kikaba cyabereye kuri Dove Hotel ku Gisozi , kuri iki cyumweru taliki 10 Ugushyingo 2019.

Mu maso ya benshi wabonaga ibyishimo ari byose , bitewe n’abahanzi, n’amatsinda atandukanye yari yitabiriye iyi festival ,hakwiyongeraho n’ukuntu buri wese witabiriwe iki gitaramo yahabwaga yoghourt bikaba kuva mu bwiza bajya mu bundi.
Ubusanzwe [Dover Hotel] ugenekereje yakira abantu basaga ibihumbi bitanu , kuburyo rero abasiganwaga bari bafite inshingiro .

Iki gitaramo cya [Rabagirana woship Festival] kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byahano mu Rwanda , haba abakora umuziki ndetse n’abakina Filme no gusetsa .

Hagaragayemo abazwi ku izina rya Day makers , batajya bacikwa n’igitaramo icyari cyo cyose cya Gospel, Patient Bizimana , Arsen Tuyi , Daniel , Clarissa Karasira ,Deo Mukanyakazi ndetse n’abandi benshi cyane.

Kurundi ruhande hagaragayemo abakozi b’Imana batandukanye ,Abashumba b’amatorero atandukanye , abavugabutumwa, abitabiriye bakaba bataramiwe na El Shadai , New Melody ,Healing Worship Team , Gisela , Anoited Group , C Patrick , Sam Rwibasira , Samon Kabera ,Esther na Danny Mutabazi .

Umuyobozi wa Rabagirana Worship Festival Bwana [Nicodemu Nzahoyankuye] , yavuze ko ashima Imana uko byagenze kose , kuko ngo byose ari Imana yatumye bigenda neza bitewe nuko baba basenze igihe kinini bategura .

Yagize ati :” mu byukuri byagenze neza ndetse birenga uko twabitekerezaga , iyo ibintu birimo Imana ni gutya bigenda , birenga uko wabitekerezaga .Iyo turi gutegura ntabwo ari twebwe , duhora dusaba Imana ngo ibihindure uko ibishaka twebwe tube ibikoresho.”

Yakomeje yemeza ko ntabanga bakoresha kugirango ibintu bigende neza , ati :” ibintu byose dukora ntabwo ari twebwe , n’Imana ibikora twari dufite Team izi icyo ikora , kandi nta gihembo .

Nta wabura gushimira uruhare rwa Rabagirana Worship Festival ikomeje kuvumbura ndetse no kwita ku mpano ndetse no kuziha urubuga zikabasha kwiyerekana, urugero rukomeye ni urw’umuhanzi ukizamuka [ C Patrick] Gisela Precious, itsinda rya Anointed Group rigizwe n’abagore n’abakobwa bazi gukirigita guitar, ingoma ndetse n’ibindi byuma by’umuziki bigezweho.

Ku bwa Mukamira Dairy ,buri wese witabiriwe igitaramo yahawe ikinyobwa gikomoka ku mata (Yoghurt)
Danny Mutabazi yishimiwe na benshi
Abantu bari benshi ku buryo hari ababuze imyanya
Day Makers nabo ntibahatanzwe
Uyu mukobwa yakirigise inanga gakondo yishimirwa n'abatari bake
El Shadai yatunguye benshi mu ndirimbo zuje amajwi aryoheye amatwi, ku buryo wagiraga ngo ni korali yo mu idini Gaturika bitewe n'uburyo baririmbiraga mu manota
Anointed Group igizwe n'abari n'abategarugori berekanye ubuhanga bwabo mu gucuranga
Umuhanzi Clarisse Karasira nawe yari mu mwuka
Simon Kabera yagaragaje ko umuziki awumva neza
Kumbaya group mu mukino waryoheye benshi
Rabagirana Festival yujuje umwaka 1 itangiye

Tanga igitekerezo