Igihanga mu madini n’amatorero mu bikorwa by’isanamitima

Amadini n’amatorero akorera ku butaka bw’u Rwanda yasabwe kongera imbaraga mu gutanga umusanzu mu bikorwa byo komora ibikomere no gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.

Ubu butumwa bwatanzwe mu kigamiro Umuryango wa Gikirisitu witwa ‘Rabagirana Minisitries’ ukora ibikorwa by’isanamutima n’ubwiyunge wagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane, tariki 24 Ukwakira 2019.

Cyari kigamije kugaragaza uruhare rw’amadini n’amatorero mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no komora ibikomere abarokotse Jenoside.

Ibi byabaye mu gihe Ukwakira ari ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Amadini nk’umufatanyabikorwa wa leta nayo ntiyasigaye inyuma muri uru rugendo kuko adahwema kugira uruhare mu bikorwa bigamije gusigasira ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

N’ubwo ariko hari amadini n’amatorero agira uruhare muri ibi bikorwa, hagaragajwe ko hari abagiseta ikirenge mu bikorwa nk’ibi, bikaba bituma hagaragaramo icyuho, basabwa ko hashyirwamo imbaraga maze ibikorwa bikivugira.

Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Ministries, Past Dr Joseph Nyamutera, yabwiye itangazamakuru ko amatorero yose akwiye kwinjira mu bikorwa byo kwimakaza no kwigisha abakirisitu bayo ubumwe n’ubwiyunge, no kugaragara mu bikorwa by’isanamitima ku bagifite ibikomere basigiwe na Jenoside.

Yagize ati “Turashishikariza abanyamatorero cyane gushyira imbaraga cyane mu bikorwa by’isanamitima ariko hibandwa cyane ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, twemere batubaze dusubize.”

Yavuze ko isanamitima atari ukuganiriza abafite ibikomere gusa ko ahubwo bikwiye kugendana no kubakorera ibikorwa bizamura imibereho yabo, bibavana mu ngaruka basigiwe na Jenoside.

Pasiteri Nyamutera avuga ko kuba abapasiteri cyangwa abayobozi b’amatorero babwiriza hanyuma bagashyiramo n’iby’ubumwe n’ubwiyunge cyangwa isanamitima bidahagije ko ahubwo mu matorero yabo hagomba gushyirwamo gahunda ihoraho yo kubihuguraho abantu mu buryo buhoraho.

Ati “Kugira ngo amatorero agaragaze ko ikibazo cy’isanamitima yakigiyemo, hagomba gushyirwaho gahunda ihoraho yo kubihugura abantu, bikinjira mu idini cyangwa itorero ryose.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Kicukiro, Pasiteri Mukiza Joas, yavuze ko n’ubwo amadini n’amatorero hari ibuye yashyize mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda n’isanamitima, ngo haracyari urugendo rurerure.

Kuri we asanga hakiri abapasiteri bagiseta ibirenge muri iyi gahunda, avuga ko bakwiye kwisubiraho bakagaragaza uruhare rwabo ngo kuko ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’isanamitima ari urugendo.

Pasiteri Mukiza avuga ko ibi bikorwa bizakomeza bityo ihuriro ayoboye rigakomeza gukora uruhare rwaryo mu gutuma abanyarwanda bagera ku bumwe n’ubwiyunge bwuzuye.

Iki kiganiro cyari cyateguwe n’Ihuriro ry’amadini n’amatorero muri Kicukiro ku bufatanye na Rabagirana Ministries n’Akarere ka Kicukiro muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangaje mu 2018 ko kuba mu muryango Nyarwanda hakiri ibikomere byatewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo kandi hamwe na hamwe hakaba hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, biri mu bigikoma mu nkokora inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Muri raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2017-2018, NURC yagejeje ku nteko rusange ya Sena yahereye ku ishusho rusange y’ubumwe n’ubwiyunge, aho igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kuri 93,9%.

Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero ryatangaje ko rikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge rirahamagarira andi madini mu gihugu hose kubishyiramo imbaraga

Tanga igitekerezo