Ifoto ya Israel Mbonyi, Serge na Prosper ihatse mushinga ki ?

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo umuramyi Israel Mbonyi ajye gutaramira mu Karere ka Huye. Uyu muhanzi uri mu bigwijeho urukundo ruva mu bihebeye ibihangano bihimbaza Imana azataramira i Ruhande mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye ku wa 2 Gashyantare 2020.

Iki gitaramo cyiswe “Israel Mbonyi Live Concert’’ uyu muhanzi azagihuriramo n’abandi barimo Prosper Nkomezi na Serge Iyamuremye.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram yaciye amarenga ko afitanye umushinga n’aba bahanzi bafite igikundiro gihambaye.

Mbonyi yifashishije ifoto ari kumwe na Serge na Prosper ayiherekesha ikibazo, n’utumenyetso tw’umuntu useka.

Ati “Iyi Korali yitwa gute !?? Abasaruzi !? cyangwa Ababibyi !?’’

Uyu muhanzi yasabye abakunzi b’ibihangano bye kuzitabira igitaramo agiye gukorera i Huye nyuma y’ubusabe bw’abakunzi be.

Benshi batanze ibitekerezo kuri iyi foto buri umwe avuga uko yakwita korali y’abo baramyi batatu.

Umuraperi Jay Polly yavuze ko iyi korali yayita ’Ibisumizi by’Imana’ ; Patient Bizimana yagize ati "Batatu ku rugamba". Umunyarwenya 5K Etienne wamamaye muri Bigomba Guhinduka ayita "Abazarambana n’Umwami choir" n’andi mazina.

Mbonyi arakataje n’imyiteguro y’igitaramo aho ari gukorana na Iyamuremye Serge basengana muri Evangelical Restoration Church kwa Apostle Joshua Masasu na Nkomezi Prosper wo muri Zion Temple ya Apostle Paul Gitwaza.

Ifoto yashyize hanze bayifashe basoje imyitozo. Ushingiye ku magambo ya Israel Mbonyi yo kuri Instagram aho yabajije abantu izina baha korali ye igizwe na Mbonyi, Serge na Prosper, kandi dusanzwe tuzi ko buri umwe aririmba ku giti cye, ndetse korali akaba ari ihuriro ry’abaririmbyi barenze umwe, biraca amarenga ko aba basore uko ari 3 bashobora kuba bari gukorana indirimbo cyangwa bakaba bashobora gutungurana bakajya banaririmba ari itsinda.

Ku byo gukorana indirimbo wanabishingira ku kuba bari kwitegura igitaramo bari kumwe ari batatu mu gihe nyamara niba nta gahunda yo kuririmbana ihari ubwo bazaba bari i Huye, buri muhanzi yakabaye yitegura ku giti cye.

Abajijwe impamvu bari kwitegura bari kumwe ari batatu mu gihe nyamara nta n’indirimbo n’imwe bahuriyeho, aho ushobora gukeka ko barimo kuyikora ubu cyangwa bakaba bari gusubiramo iyo bazaririmbana ari batatu, ibintu nabwo byaba bibayeho bwa mbere mu mateka y’aba bahanzi, Israel Mbonyi yirinze kugira byinshi atangaza, gusa yavuze ko agiye gutekereza neza ku gisubizo agomba kuduha.

Ati "Ese ubu mene ibanga ? Reka nze ntekereze neza maze nkubwire." Ibi nabyo biragaragaza ko hari agaseke gapfundikiye aba basore batatu bahishiye abakunzi babo.

Aba bahanzi uko ari batatu, buri umwe arakunzwe cyane. Baramutse bakoranye indirimbo, yaba ari umushinga biganye ubushishozi kandi wazishimirwa.

Biranashoboka kandi ko bashobora kujya banyuzamo bagakora nk’itsinda yaba mu gukorana indirimbo cyangwa mu gukorana ibitaramo.

Israel Mbonyi (ibumoso) yaciye amarenga ko yaba ari gutegura indirimbo azahuriramo na Nkomezi Prosper (hagati) na Iyamuremye Serge
Israel Mbonyi agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Karere ka Huye

Tanga igitekerezo