‘Ibyo yibwira’ indirimbo yuje amagambo yihumure ya Innocent Tuyisenge

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Innocent Tuyisenge yasohowe indirimbo nshya ‘Ibyo yibwira’ ihumuriza imitima ibabaye iyikangurira kwizera ijambo ry’Imana kuko ibyo yibwira kuyigirira ari byiza kandi ku bwo kwizera izabikora.

Iyi ndirimbo yuje ubuhanga yumvikana amagambo ahumuriza umutima ubabaye ko udakwiriye gucogora ahubwo ukwiriye gukomeza kwizera ijambo rye kandi ibyo yibwira kuwugirira ari ibyiza kandi kubwo kwizera izabikora.

“Ibyo yibwira kungirira ni byiza ni ibyo kwizerwa izabikora. Umutima wanjye ntuzacogora ukomeje kwizera ijambo rye. Azazibura amasoko mu mpinga z’imisozi ,ubutayu abuhindure ibidendezi by’amazi, no mu gihugu cyumye ahatembesha amazi kugira ngo amahanga amenye y’uko ari Imana itabeshya.”

Iyi ndirimbo yuje amagambo yihumure isoza ihamagarira umutima urira kandi ubabaye ko Uwiteka awuzi kandi azi ibyawo byose ,azi uyu munsi,ejo n’ejo bundi hawo bityo ukwiriye kumva utuje.

Umuhanzi Tuyisenge umaze kugira indirimbo 6 z’amajwi n’imwe ikoze m’uburyo bw’amashusho akomeza avuga ko intego ye ari uguhindurira benshi gukiranuka kandi kwamamaza Krisito ariyo nyungu y’ukuri kuko nawe azamuhamiriza imbere y’Imana kuri wa munsi w’urubanza.

Tuyisenge asoza yifuriza abakunzi be kumva ubutumwa bwiza bwa Kirisito buri mu ndirimbo ze hanyuma kandi udafite Krisito akamwakira n’uwamwakiriye akamukomeza.

Umuhanzi Tuyisenge Innocent ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana watangiye uyu murimo mu buryo bweruye mu 2000 ndetse akaba anabarizwa muri Korali Shallom ikorera mu itorero rya ADEPR.

Ibitekerezo

  • Uwiteka akwagurire imbago muhungu wacu knd ukomeze utere imbere mumwuka no mumubiri knd turagukunda cyane

Tanga igitekerezo