Ibyishimo bya Bishop Rugagi nyuma y’uko Shanitah yahanuriye yegukanye ikamba

Bishop Rugagi Innocent Umuyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel church mu Rwanda, yashimiye Imana cyane kubera ko Umunyana Shanitah yahanuriye yaregukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 09 Nzeri 2019 nibwo Umunyana Shanitah yambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 ahigitse abakobwa 14. Yahembwe Miliyoni 1 Frw anahabwa itike yo kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rizabera muri Poland mu Ukuboza 2019.

Mu 2018 ubwo yari mu bakobwa 20 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018, Bishop Rugagi Innocent yamuhanuriye ko azegukana ikamba. Ntiyegukanye ikamba gusa yabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018.

Nyuma y’uko yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, Bishop Rugagi yanditse ku rukuta rwa Facebook ashima Imana yafashashije Umunyana Shanitah kwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Yavuze ko uyu mukobwa afite umuco, ubupfura, ubwitonzi hejuru y’ibyo akaba yubaha Imana. Ashingiye kuri ibi ngo byari bikwiye ko Imana imunezeza kuko yabiharaniye ikamufasha kubigeraho.

Uyu mukozi w’Imana yanabwiye Shanitah ko hari indi ntera Imana izamugezaho. Ati “Byari bigukwiye ko Imana ikunezeza kuko wabiharaniye kandi ibikugejejeho si aho gusa ahubwo hari ahandi uzegezwa nayo. Nejejwe no kuvuga ngo ‘Congratulations’.”

Yasabye Imana y’amahoro gukomeza kuba imbere ya Shanitah kuko uyiringiye adakorwa n’isoni. Yasabye kandi Imana guha umugisha ababyeyi ba Shanitah ‘badahwema kugaragaza kwizera kubarimo no gushikama ku Mana bemenye’.

Yavuze ko Shanitah amuhoza mu masengesho ye kandi ko ari umukobwa we mu by’umwuka. Ati “Imana iguhe umugisha.”

Tanga igitekerezo