Ibyaranze Yubile y’imyaka 100 Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa 7 rigeze mu Rwanda - Amafoto

Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ryizihije Yubile y’imyaka 100 ritangiye gukorera mu Rwanda, ibirori byaranzwe n’ubwitabire buri hejuru n’akanyamuneza kubabyitabiriye baturutse hirya no hino ku isi.

Ibirori bikomeye byo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi rimaze rikorera mu Rwanda byabereye i Remera kuri Stade Amahoro Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Nzeli 2019.

Ibi birori byitabiriwe n’abakrsito benshi bagera ku bihumbi 40 barimo n’Abayobozi b’itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi mu nzego zitandukanye, kuva ku rwego rw’isi kugeza ku rw’igihugu. Pastor Ted Wilson umuyobozi w’Abadivantiste b’Umunsi wa 7 ni umwe mu bitabiriye ibi birori ndetse ni nawe wigishije ijambo ry’Imana.

Umushyitsi Mukuru muri ibi birori wari uhagarariye Leta y’u Rwanda, yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase. Ibi birori byabaye mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu, byaranzwe no gushima Imana ku bwa byinshi yakoreye Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi mu myaka 100 bamaze bakorera mu gihugu cy’u Rwanda.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Amakorali atandukanye yo muri iri torero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa 7 yahawe umwanya aririmbira abitabiriye ibi birori. Amakorali yaririmbye muri ibi birori twavugamo ; Ambassadors of Christ choir korali iza ku isonga mu zikunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, Merry Melody, korari Abambari ba Yesu, Korari Hope in Christ, Way of Hope na Messengers. Aba baririmbyi bose bagarutse cyane ku ndirimbo zivuga kuri Yubile y’imyaka 100 Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa 7 rimaze rikorera ku butaka bw’u Rwanda.

Tanga igitekerezo