Ibyaha byo wabireka ariko ibicumuro byo hari igihe bigenda bigaruka- Pasiteri Emma Ntambara

Umuyobozi w’ itorero ry’Urufatiro rwa Kristo Pasiteri Emma Ntambara yatangaje ko ibyaha bishoboka ko umuntu yabireka ariko ibicumuro byo hari igihe bigenda bigaruka.

Uyu mupasiteri uzwi cyane mu gukora ibitangaza ,agasengera abantu bagakira indwara,yatangaje mu rwego rwo gusobanura ijambo ryo kwihana icyo rivuga.

Past. Ntambara avuga ko ibyaha umuntu ashobora kubireka rwose ariko ko ibicumuro byo hari igihe bigenda bigaruka ku muntu.

Yagize ati :”Birashoboka rwose ko umuntu yakwihana akareka ibyaha,gusa hari ibyaha hakaba n’ibicumuro.Ibyaha umuntu arabyihana kuko wakwihana gusambana,ukihana no kunywa inzoga gusa hari n’ibicumuro nko kurakara,ukaba warakaranywa n’umuntu.Ibicumuro byo bitinda kuva ku muntu kuko bigenda bigaruka.”

“Ibyaha wabireka ariko ibicumuro byo hari igihe bigenda bigaruka.Nubwo igikomeye ari ibyaha ,ibicumuro nabyo bibyara ibyaha kuko iyo urakaye bishobora kuvamo kurwana,kandi na Bibiliya iravuga ngo nimurakara ntimukirize umunsi,na Yesu yararakaye ariko ntiyabigumanye.”

Pasiteri Emma Ntambara yakomeje asobanura umukiristo wihannye neza ibimuranga ,aho avuga ko ari uwabanje kumenya ibyaha bye byamugize imbata maze akabireka ubutabisubiramo.

Ati :” Umukristo wihannye neza ni umuntu wabanje kumenya ibyaha bye byamugize imbata noneho akabireka agafata n’ingamaba zo kutazabisubiramo."

Pasiteri Emma Ntambara uyobora itorero Urufatiro rwa Kristo rikorera I Gasogi ku murindi mu mujyi wa Kigali akunze kugaragara akoresha ibiterane bitandukanye aho agaragara akora ibitangaza.

Tanga igitekerezo