Ibintu 7 bikomeye ukwiye kumenya ku buzima bwa Apotre Masasu Joshua Ndagijimana

Apostle Yoshua Ngagijimana Masasu ni umwe mu bashumba babimazemo igihe kinini hano mu Rwanda kandi gushikama ku murimo w’Imana ku buryo usanga hari abatari bake bifuza kugera ikirenge mucye. Uyu munsi tukaba twifuje kubagezaho ibintu 7 bikomeye ukwiriye kumumenyaho.

1.Amaze imyaka 30 ashakanye na Lydie Masasu

Masasu n'umugore we

Apotre Yosuwa Ndagijimana Masasu abo ayoboye bakunze kumwita Daddy yavutse mu mwaka 1960, mu cyahoze ari Cyangugu. Bitewe n’amateka y’abanyarwanda benshi yaje guhungira muri congo ari naho yakuriye. Mu mwaka wa 1989 yashakanye na Lydia Masasu bakaba mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 aribwo bizihizaga isabukuru y’ imyaka 30 bamaze bashakanye mu mashimwe menshi harimo no kuba Imana yarabahaye urubyaro aho bafite abana batanu harimo Deborah Masasu baherutse no gushyingira tariki 07/09/2019 JoshuaMasasu, Caleb Masasu, Esther Masasu na Yedidiah Masasu.

2.Mu buzima bubi yaciyemo harimo no kuba yararwaye amavunja

Ubuzima bw’inzitane intumwa y’Imana Yosuwa Masasu yanyuzemo ubugereranyije n’ubwo abayemo muri iyi minsi, usanga Imana yaramuhinduriye amateka mu buryo bukomeye. Nkuko akunda kubivuga iyo atanga ubuhamya avuga ko yanyuze mu buzima bw’inzitane ,kuragira ihene ni kimwe mu bintu atajya yibagirwa, cyane ko kuri buri wese waragiye iri tungo rigufi azi uburyo rirushya,Masasu atangaza ko yafunzwe ndetse akaza kurwara indwara ituruka ku mwanda y’amavunja.

Amaze gushakana na Lydie Masasu ntago ubuzima bwahise bumera neza dore ko bashakanye akiri umusore ukirangiza ishuri gusa avuga ko yakundaga Imana, umwuka wera amuzaho ntagiceri yigirira mumvugo isekeje Yagize ati : “dushakana nari agasore karangiza amashuri ariko katagira ubuzima,gakunda Imana nari agakozi k’Imana ariko kameze nabi,Umwuka Wera yaje nta giceri,turashakana tumarana imyaka ine, yambara igitenge kimwe,murabona ko mfite umugore mwiza imbere n’inyuma,…” yishimira cyane ko kuri ubu umufasha we ahinduranya imyenda ndetse bagendera mu modoka ihenze izwi nka V8 bahawe nk’impano n’abakristo bayoboye.

Lydie Masasu Nyuma y’ubuzima butari bworoshye ubu ni umubyeyi ufasha abandi

Nkuko abivuga mu buhamya bwe ubwo bimukiraga Kinshasa, ni ho yahuriye na Yesu icyo gihe yari ari kurangiza Kaminuza, ninabwo yakijijwe, mu buhamya bwe ati :”nari umusore urimbutse, nateraga imigeri muri karate n’ibindi, nkizwa rero ndi Umunyamujyi, Sinakirijwe mu itorero, nakirijwe mu kabyiniro ‘Boite de nuit’, nari nsanzwe ndi umugaturika utari na we hanyuma nisohokeye umugabo aransanganira atangira kumbwiriza ubutumwa nifitiye icupa numva aransagariye. Yambwiye ko kugira ngo umuntu ahindukirire Yesu agomba kumubamo,..kumva ko Yesu yakuzamo byambereye ikintu gishya cyane. Ndamwemerera ndamubwira nti naze anjyemo“

3.Masasu niwe wagize iyerekwa rya Restoration church

Mu mwaka wa 1994, Apotle Masasu yaje kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumvira ijwi ry’Imana nk’uko abivuga, n’ubwo byari ibihe bitoroshye bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Akigera mu Rwanda yahise atangiza itorero Evangelical Restoration church ryari rifite intego nkuru yo kongera gusana imitima y’abanyarwanda binyuze mu ijambo ry’Imana. Iri torero rikaba ryaragize uruhare runini mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho imitima y’abanyarwanda yari ishegeshwe no kubura imbaga y’abantu,ibintu byose byari ugutangirira ku busa. Kugeza ubu iri torero rikaba rifite insengero zisaga 60 ku isi, zose zikaba ziyoborwa na Apotle Yosuwa Masasu. Ibi kandi akaba yari yarabitangiriye muri kongo aho yavugaga ubutumwa mu zindi mpunzi z’Abanyarwanda bari muri icyo gihugu. Icyo gihe benshi bakaba barasubijwemo ibyiringiro cyane ko hari impamvu zitandukanye zatumaga babitakaza. Arangije amashuri ye ni bwo yatangije Jerusalem Ministry ubwo bari i Kinshasa mu murwa mukuru wa Zaïre y’icyo gihe. Mubijyanye n’amashuri Masasu afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Communication).

Aha ni Restoration Church Masoro, rumwe mu nsengero zubatse kuburyo bw’icyerekezo

4.Masasu afite umukandara w’umukara mu mukino wa karate

Nkuko yagiye abivuga mu buhamya bwe,mu gihe yari impunzi ntiyishimiraga uburyo bafatwaga mu gihugu cyari kibacumbikiye cya congo, ibi byaje gutuma yinjira mu mukino wo kurwana wa Karate mu rwego rwo kuzajya yirwanaho ndetse no kurengera bagenzi be aho yavanye umukandara wirabura, kenshi iyo ari kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana ashyiramo no gusetsa akerekana bimwe mu bijyanye na Karate.

5.Masasu ni umunyamasengesho cyane

Masasu ni umwe mu bakozi b’Imana bazwi bafata umwanya munini bakihererana nayo mu masengesho yo kwiyiriza ubusa (batarya ndetse batanywa). Amakuru ava mu bakristo be bavuga ko yiyiriza ubusa iminsi 40 ari wenyine mu butayu asengera itorero rya Kristo n’igihugu, nyuma y’iyi minsi 40 akongera agafatanya n’abakristo be mu yandi masengesho y’iminsi 40, ubwo yose hamwe akaba ari iminsi 80 ikurikiranye uyu mukozi w’Imana afata buri mwaka bikaba bitazwi ku bandi bayobozi b’amatorero tuzi hano mu Rwanda.

6.Masasu ni umushumba wujuje byose.

Si kenshi usanga benshi mu bitwa abashumba bakora izi nshingano koko nk’abashumba, gusa kuri benshi mu bakristo ayoboye bemeza ko yujuje ibisabwa byose harimo kumenya ubuzima bw’abo ashumbye,kubakurikirana no kubahugura kandi bihoraho umwe mu bahanzi twaganiriye yagize ati : ”Njye rwose maze guhura n’abashumba batandukanye ariko Daddy aratandukanye pe,uziko tubonana bwa mbere yanjyanye muri office ye tukaganira ubona yampaye umwanya nkaho twari dusanzwe tuziranye ibi kandi si kurinjye gusa abikorera buri wese kandi mu rwego rwe haba urubyiruko,abubatse ndetse n’abitegura kurushinga.”

7.Apotre Yosuwa Masasu azwiho gushyigikira abahanzi baba mu itorero rye

Israel Mbonyi mu gitaramo cye mbere yakoreye i Kigali, Masasu yaje kumushyigikira

Si kenshi usanga abashumba b’amatorero bashyigikira abahanzi bakorera mu matorero yabo gusa kuri Masasu we ibi biratandukanye kuko nkuko byagiye bigaragara kenshi mu bitaramo byose byagiye bitegurwa n’abahanzi babarizwa muri iri torero wasangaga yabyitabiriye kandi inshuro irenze imwe siwe gusa kandi kuko ibi bishimangirwa n’uburyo abakristo b’iri torero nabo bitabira ibitaramo bitegurwa n’ba bahanzi. Ibi bikaba bikaba byaba impamvu nyamukuru ituma abahanzi babarizwa muri iri torero batajarajara mu yandi matorero kuko baba bashima uburyo bafatwa aho bari nkuko kenshi babitangaza.

Uretse itorero rya ADEPR, Restoration Church ayoboye niryo ryaza ku mwanya wa kabiri mu kugira abahanzi benshi bakomeye hano Mu Rwanda aha twavuga Israel Mbonyi,Serge Iyamuremye,Patient Bizimana Arsene Tuyi n’abandi.

Abagize umuryango wa Masasu
Masasu niwe wasezeranije umukobwa imbere y’Imana

Tanga igitekerezo