Umuvugizi wa ADEPR yanenze abakwirakwiza inyigisho z’ubuyobe zibuza abandi gukingirwa COVID-19
Ibinezaneza kuri Trinity Worship Center yizihije umwaka itangiye ivugabutumwa rihimbaza Imana
Umwaka urashize Itsinda rya Trinity Worship Center ryinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni urugendo rwatangiye rugoye ariko rumaze gufata icyerekezo mu ivugabutumwa ryo kuyobora abantu ku nzira y’agakiza.
Trinity Worship Center yizihije isabukuru y’umwaka mu birori byabereye kuri EPR Kabeza ku wa 1 Nyakanga 2019, binahurirana n’Umunsi w’Ubwigenge bw’u Rwanda.
Byahuriranye n’igitaramo cyo gushima Imana cyaranzwe n’umunezero mwinshi. Abacyitabiriye basusurukijwe n’Umuraperi Mugema Dieudonné (MD) ; mu gihe Umuvugabutumwa Kalisa Steven ari wabagaburiye ijambo ry’Imana.
Trinity worship Center yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo “Imana y’imbaraga”, yatumye benshi bayiyumvamo.
Ibirori iri tsinda ryakoze byari bigamije kwishimira intambwe Imana yariteje mu gihe rimaze ritangiye umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.
Umuyobozi mukuru wa Trinity Worship Center, Mugwaneza Peter, yavuze ko ari umwanya mwiza wo gushima Imana no gusubiza amaso inyuma mu kurushaho gutegura ibikorwa byinshi byiza byateza umurimo w’Imana imbere.
Yashimiye abakunzi ba Trinity Worship Center n’abandi bose bagize uruhare mu iterambere ryayo mu mwaka imaze.
Umuvugabutumwa Fred Kalisa yigishije ijambo ry’Imana mu gitaramo cyo gushimira Imana no kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe Trinit Worship Center imaze.
Yayihanuriye ko izakora ivugabutumwa mu myaka irenga 300. Ati ‘‘Ibyo Imana yifuza kubagirira ni ibyiza si ibibi.’’
Trinity Worship Center imaze gushyira hanze indirimbo umunani zirimo Ubu ndarinzwe, Imana y’imbaraga, Imana yo kubahwa, Nditanze, Yaradutoranyije, Iwacu, Isegonda na Igihe ; mu gihe izindi eshatu zigitunganywa.
Trinity worship Center yagaragaye mu bikorwa bitandukanye bigamije kwagura Ubwami bw’Imana kuva yatangira mu 2018.
Trinity Worship Center ni yo ifite ikamba ry’itsinda rishya ryakoze neza mu 2018, mu bihembo bitangwa na Groove Awards Rwanda.
Mu 2019 yateguye igikorwa cyo kuzamura abanyempano cyiswe ‘Trinity Talent Show’, ihemba abitwaye neza, ibafasha kwiga gukora umuziki, inakorera indirimbo abahanzi muri bo.








Izindi nkuru

Tanga igitekerezo