Pastor Rutayisire yavuze kuri Shaddy Boo, umuntu wa kamere, urya ibiryo bya kamere, agasarura imbuto za kamere

Nta munsi w’ubusa uhita Shaddy Boo adakoreye agashya abantu barenga ibihumbi 400 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, abasangiza amafoto atandukanye arimo n’agaragaza ubwambure.

Umuntu wa kamere arya ibiryo bya kamere, agasarura imbuto za kamere.’’

Ni umugore w’umunyadushya umaze kwamamara cyane mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Afite ikimero gikurura benshi byakubitana n’amafoto n’amashusho asakaza, bigahumira ku mirari.

Ni umugore w’abana babiri ariko muhuye utamuzi wamwibeshyaho kubera uburyo yikoraho akaba inkumi, kandi umwana we mukuru yaratangiye ishuri.

Si kenshi abihayimana bumvikanye bashyira mu majwi uyu mugore ariko Rev Past Dr Antoine Rutayisire uyobora Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, yamutanzeho urugero.

Mu nyigisho yatanze mu mpera za Nyakanga yabwiye abakirisitu ko bakwiye kwitwara neza bagakomera mku nzira y’agakiza barimo.

Yagize ati “Hari abantu buri gihe usanga ngo baba bareba Shaddy Boo. Ncyumva iryo zina nabanje kugira ngo ni film yitwa gutyo. Nagiraga ngo ni bya Papa Sava n’ibindi.’’

Yavuze ko “Uwo (avuga Shaddy Boo) atuye mu gihugu ntajya njyamo. Umuntu wa kamere arya ibiryo bya kamere, agasarura imbuto za kamere.’’

Shaddy Boo we azwi mu mashusho y’abahanzi batandukanye mu Rwanda, yamenyakanye bwa mbere ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo Buhoro Buhoro ya King James.

Izina rye ryavuzwe mu yandi makuru arimo kugirana umubano n’icyamamare Diamond ndetse ni uwa mbere mu bakurikirwa cyane mu Rwanda kuri Instagram.

Rutayisire yatanze urugero rw’umupasiteri banganya imyaka ariko usa n’ushaje cyane kubera ibyo akora.

Ati “Ubwo se uzamara iyo migoroba yose ureba Shaddy Boo hanyuma nujya guheheta bavuge ngo wagwiririwe. Ndabizi ubwo muvuze ubu mugiye kujya kumushaka. Njye baramumbwiye sinirirwa njya kumureba kuko iyo Si nayivuyemo.’’

Rev Past Dr Antoine Rutayisire yavukiye mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo mu 1958, yiga amashuri yisumbuye mu Iseminari nto i Zaza, akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda no mu zindi zitandukanye mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite impamyabushobozi y’Ikirenga mu bijyanye n’imiyoborere.

Mu myaka ishize, uretse kuba Rutayisire yaramenyekanye nk’umupasiteri, yanatanze inyigisho nyinshi zirebana n’imiyoborere ndetse n’ubumwe n’ubwuyinge.

Rutayisire w’imyaka 61 yavuye mu iseminari afite imyaka 19. Aheruka kuvuga ko uko yiyumvaga icyo gihe bitamwemereraga gukomeza ngo azabe umupadiri mwiza.

Past Rutayisire yavuze ku munyabirori Shaddy Boo, umugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga
Shaddy Boo yahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh wamamaye mu gukora amashusho y’indirimbo mu Rwanda
Izina rya Shaddy Boo ryanavuzwe mu mubano n’icyamamare Diamond ndetse ni uwa mbere mu bakurikirwa cyane mu Rwanda kuri Instagram
Uyu mugore amaze kuba icyamamare mu Rwanda no mu mahanga
Shaddy Boo akunze kwifotoza agaragaza ikimero

Tanga igitekerezo